Kigali

Umwicanyi yinjiye muri restaurant yica abantu 12 akomeretsa abandi benshi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 November 2018 Yasuwe: 1940

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 07 Ugushyingo 2018,umwicanyi yinjiye muri restaurant n’akabari kitwa Borderline Bar and Grill iherereye ahitwa Thousand Oaks mu majyepfo ya California,USA,arasa urufaya rw’amasasu mu bantu bari bari gufata amafunguro n’agasembuye ahita abagera kuri 12.

Mu masaha ya saa tanu n’iminota 20 z’ijoro,nibwo uyu mugabo wari wamabaye imyenda y’umukara yinjiye muri aka kabari na Restaurant arasa abantu 30,bituma 12 muri bo bahasiga ubuzima.

Amagana y’abantu bari muri aka kabari na Restaurant bihishe munsi y’ameza abandi bamenagura amadirisha bashaka gusohoka ubwo uyu mwicanyi yarasaga urufaya rw’amasasu,birangira yishe abasivili 11 n’umupolisi umwe wari uje kumuhagarika.

Biravugwa ko aka kabari gacurangirwamo umuziki wa Country kari karimo abantu 100 biganjemo abatarengeje imyaka 21 biga muri kaminuza yitwa Pepperdine University na California Lutheran University.

Uyu mwicanyi yahise nawe yirasa nyuma yo kwica uyu mupolisi w’imyaka 29 witeguraga gusezera mu kazi umwaka utaha.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kabila yasabye amashyaka yishyize hamwe ayoboye gukomeza kumwubaha

Uwahoze ari perezida wa RDC,Joseph Kabila yasabye urugaga rw’amashyaka...
22 February 2019 Yasuwe: 1557 0

Uburundi bwongeye gushotora u Rwanda burushinja kwirukanisha ingabo zabwo...

Leta y’Uburundi yatangaje ko igihugu cy’u Rwanda n’uwahoze ari perezida w’iki...
22 February 2019 Yasuwe: 3827 3

Umunyamakuru Mugabe Robert yabwiye umucamanza ko atari imbeba...

Mu rubanza ubushinjacyaha bukurikiranyeho umunyamakuru Mugabe Robert ibyaha...
19 February 2019 Yasuwe: 9455 2

Ikamyo yagwiriye abantu barimo abanyeshuli bari bavuye ku ishuli I Huye...

Abanyeshuli bagwiriwe n’ikamyo yaguye mu ikorosi ry’I Huye bituma abagera...
14 February 2019 Yasuwe: 4603 1

Urukiko rwamanuye mu mapeti abapolisi bananiwe kurinda imodoka ya...

Urukiko rushinzwe Imyitwarire y’Abapolisi rwo mu gace ka Arua muri Uganda...
14 February 2019 Yasuwe: 2453 0

Felix Tshisekedi yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’impunzi z’Abanyamulenge

Perezida mushya wa RDC,Felix Tshisekedi yabwiye Abanyamulenge bari mu...
13 February 2019 Yasuwe: 5187 1