skol
fortebet

Urukiko rw’ikirenga rwanze ko Uwamurera Salama watowe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki aba umusenateri

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Urukiko rw’ikirenga rwanze ko Uwamurera Salama wari watowe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda aba umusenateri,kubera ko nta bunararibonye buhagije afite bumwemerera kwinjira muri iyi nteko.

Sponsored Ad

Uwamurera n’umwe mu bakandida senateri babiri iryo huriro ryari ryatanze ariko urukiko rw’ikirenga rwavuze ko atagomba kuba umusenateri kubera ko nta bunararibonye afite.

Kuwa 19 Nzeri nibwo Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda yateranye itora Nkusi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.

Amakuru aravuga ko uyu Salama wamaze imyaka 10 akora mu karere ka Rusizi, yazize ubunararibonye buke kuko yari ashinzwe kwandika fagitire muri One Stop Center y’akarere.

Nkusi na Uwamurera iyo bemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga, bagombaga gusimbura Senateri Mukankusi Perrine na Senateri Harerimana Fatou barimo gusoza manda yabo, na bo bakaba barinjiye muri Sena batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki.

Iryo huriro riba ryemerewe abasenateri bane, ariko rikabanza gutanga babiri, abandi babiri bakazatangwa nyuma y’umwaka. Abazatangwa nyuma y’umwaka bazasimbura Jeanne d’ Arc Mukakalisa na Charles Uyisenga bagifite umwaka umwe muri Sena kugira ngo babe barangije manda yabo y’imyaka umunani.

Iri huriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda rirateganya kongera guhura kuwa 03 Ukwakira 2019,rigashaka undi mukandida senateri ugomba kurihagararira muri Sena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa