skol
fortebet

Uwamurera wabujijwe kujya muri Sena kubera ubunararibonye buke yavuze uko yakiriye uyu mwanzuro

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

Uwamurera Salama wari watowe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda ngo arihagararire muri Sena yabujijwe aya mahirwe n’urukiko rw’ikirenga rwavuze ko nta bunararibonye buhagije afite bwatuma aba umusenateri.

Sponsored Ad

Uwamurera Salama wo mu ishyaka PDI yangiwe kuba umusenateri kuko adafite ubunararibonye nkuko urukiko rw’ikirenga rwabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki ya 01 Ukwakira 2019.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UKWEZI,Uwamurera yavuze ko yakiriye neza uyu mwanzuro ndetse yemera ko ubunararibonye bwamukozeho ntabwo afite.

Yagize ati “Numvise ntagihindutse muri nge. Iriya nkuru nayakiriye neza nta kibazo mfite. Nta kibazo mfite kuko ni gahunda igomba kubahirizwa. Tugomba kugendera ku mategeko y’ igihugu ntabwo tugomba kugenda inyuma yayo.

Uburambe nari mbufite kuko maze imyaka 16 nkora mu nzego z’ ibanze n’ ubu ndacyakora.Nta kibazo gihari usibye ko wenda ubunararibonye ntabwo nujuje”.

Salama amaze imyaka 10 akora mu karere ka Rusizi, aho bivugwa ko ashinzwe kwandika fagitire muri One Stop Center y’akarere.

Kuwa 19 Nzeri nibwo Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda yateranye itora Nkusi Juvénal wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) na Uwamurera Salama wo mu Ishyaka Ntangarugero muri Politiki (PDI) nk’abazarihagararira muri Sena.

Iri huriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda rirateganya kongera guhura kuwa 03 Ukwakira 2019,rigashaka undi mukandida senateri usimbura Uwamurera, ugomba kurihagararira muri Sena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa