skol
fortebet

Visi Meya wa Kicukiro n abandi bayobozi bari bafunzwe bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa JADF bagizwe abere

Yanditswe: Friday 22, Mar 2019

Sponsored Ad

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwagize abere Visi Meya w’aka karere Mukunde Angelique ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe bari bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF) .

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 22 Werurwe nibwo urukiko rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo r’abantu 6 bari mu bagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (DJAF) ka Kicukiro barimo uyu Visi Meya ushinzwe iterambere n’ubukungu ndetse n’abandi batanu bakekwagaho gukoresha nabi umutungo wa JADF.

Ubushinjacyaha bwareze aba bakozi batandatu b’Akarere ka Kicukiro gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu aho ngo bafataga mu buryo bunyuranyije n’amategeko amafaranga y’iri huriro mu nyungu zabo bwite.

Aba bantu bose uko ari 6 bahakanye ibyaha baregwa birimo kurigisa amafaranga agera kuri 1 900 000Frw y’iri huriro rya Kicukiro.

Aba bayobozi basobanuye ko amafaranga bagiye bahabwa bayahawe kimwe n’abandi banyamuryango bagize ihuriro igihe cyose babaga bagize ibyago cyangwa ibirori.

Urubanza rwaburanishijwe kuwa kabiri w’iki cyumweru buri wese aburana ukwe kandi yunganiwe, uyu munsi hasomwe imyanzuro y’Urukiko habanje gusubirwamo uko baburanye.

Urukiko rwanzuye ko rusanga ibyakozwe n’abaregwa bose byaraciye mu mucyo bitarimo icyaha baregwa n’umushinjacyaha cyo kunyereza ibya Leta.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zituma abaregwa bakomeza gukurikiranwa kuri iki cyaha ndetse ategeka ko bose bahita barekurwa agisoma iki cyemezo, byari ahagana saa kumi n’igice.

Mu cyumba cy’urukiko cyari kirimo abantu benshi cyane bo mu miryango n’inshuti z’abaregwa hahise humvikana amashyi n’impundu kugeza ubwo umucamanza yihaniza ngo baceceke.

Ubushinjacyaha bufite iminsi itanu yo kujuririra umwanzuro w’urukiko.

Source:UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa