skol
fortebet

Wa mupasiteri wagaragaye ari kuzura umuntu yatangaje ko ari ikinamico yari yateguye

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Alpha Lukau ukomoka muri Afurika y’Epfo uherutse kuba ikirangirire kubera amashusho yakwirakwijwe ari kuzura umugabo wari wapfuye,yavuze ko bitabaye ahubwo yari yabipanze n’uwo mugabo.

Sponsored Ad

Alpha Lukau yabwiye abantu ko ibyabaye byose ari ikinyoma cyambaye ubusa,ko atigeze azura umuntu nkuko benshi babibonye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Yagize ati “Mbere y’uko twinjira mu rusengero,isanduku yatangiye kubyina,bivuze ko umuntu yari muzima.Mumbabarire kuba ntarasobanuye neza biriya bintu,ntabwo umugabo yari yapfuye ndetse ntabwo yari mu buruhukiro nkuko twabivuze mbere.Turi mu nzu y’Imana ndetse ndi umukozi w’Imana,mumbabarire kuba ntarabwije abantu ukuri hakiri kare.”

Uyu mupasiteri yavuze ko nta mbaraga afite zo kuzura umuntu ahubwo Imana yonyine ariyo yabasha gukora igitangaza gikomeye nka kiriya yiyitiriye.

Amashusho y’uyu mupasiteri yakwirakwiriye hose bituma benshi bavuga ko ibinyoma bye binyagisha atazura umuntu,bamusaba ko niba afite imbaraga zo kuzura koko, yazura Nelson Mandela bakamwizera.

Itorero rya Alleluia Ministries ry’uyu mupasiteri, ryavuze ko ritushyuye Brighton Moyo wagaragaye muri aya mashusho ari kuzurwa,kugira ngo abafashe gukina iyi kinamico.

Ibitekerezo

  • Uramubeshyeye pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa