skol
fortebet

Umuhanzikazi Sia nyuma y’umwaka umwe akoze ubukwe agiye guhindura izina

Yanditswe: Friday 03, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, taliki ya 02 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko umuhanzikazi Sia abifashijwemo n’umunyamategeko we, bamaze kwegeranya ibyangombwa bizamufasha kwemeza urukiko ko ahinduza izina rye akitiranwa n’umugabo we Bernad.

Sponsored Ad

Mu mwaka washinze Sia, wamenyekanye mu ndirimbo zirimo The Greatest, Elastic Heart, Dusk Till Dawn yakoranye na ZAYN, Unstoppable, na Cheap Thrills yakoranye na Sean Paul, yarushinze na Dan Bernad. Ni umugabo akunda cyane dore ko agiye gutuma ahindura izina rye akitiranwa na we.
Arashaka kuva ku izina rye Sia Kate Furler akitwa Sia Bernad.

Umwaka ushize nibwo Sia yatunguye Isi akora ubukwe na Dan Bernad aho babukoreye mu mbuga no mu nyubako ya Domenico Dolce and Steffano Gabbana i Portofino ho mu Butaliyani. TMZ dukesha iyi nkuru yanditse ko ubu bukwe bwabaye nyuma yuko Sia yatandukanye n’umuhanga mu bya filimi Erik Anders Lang, byagiye ku mugaragaro ko batandukanye mu mwaka wa 2016.

atangaje byinshi ku buzima bwe aho yahishuriye mu itangwa ry’ibihembo bya Daytime Beauty, avuga ko yibagishije isura. Arashaka ko ibintu bye byose biba bishya: isura nshya n’izina rishya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa