skol
fortebet

Musanze FC igiye gutandukanya n’abakinnyi 10 barimo batandatu babanza mu kibuga

Yanditswe: Friday 17, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abakinnyi bagera kuri 10 barimo batandatu bari basanzwe babanzamo muri Musanze FC, barangije amasezerano muri iyi kipe yo mu Majyaruguru, aho bivugwa ko bashobora kuyivamo bose dore ko magingo nta n’umwe iratangira kuganira na we.

Sponsored Ad

Ikipe ya Musanze FC yashoje ku mwanya mwiza mu mateka yayo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ni nyuma yo kuba iya gatatu n’amanota 53, aho yarushwaga amanota ane yonyine na Rayon Sports yarangije ku mwanya wa kabiri.

Nyuma y’uko umwaka wa Shampiyona urangiye, iyi kipe iyobowe na Placide Tuyishime bakunze kwita Trump, yisanze isigaranye abakinnyi 15 bonyine nyuma y’aho abandi bagera kuri 10 bari bashoje amasezerano yabo, aho kugeza magingo aya nta n’umwe iyi kipe yegereye ngo babe bagumana.

Uretse abarimo Ntaribi Steven umaze kumenyera icyiciro cya mbere, Musanze kandi kugeza ubu yatakaje abarimo umunyezamu Muhawenayo Gadi uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, hakaza myugariro Bakaki Shafik, Valeur na Patrick bakina mu kibuga hagati, Kokoete na Ebode bose babanzaga mu kibuga.

Amakuru agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru avuga ko impamvu iyi kipe ikomeje guseta ibirenge mu kuganiriza aba bakinnyi ari ikibazo cy’amikoro, dore ko amafaranga yashyirwagamo n’umuyobozi wayo ngo azagabanuka cyane ugereranyije n’imyaka yashize.

Uretse aba bakinnyi, Musanze kandi bivugwa ko ishobora gutandukana n’umutoza wayo Habimana Sosthene nubwo yari agifitanye na yo amasezerano y’umwaka. Bivugwa ko ari mu biganiro na Gorilla FC ishobora kutongerera amasezerano Ivan Jacky Minaert wayitozaga.

Abakinnyi bashoje amasezerano muri Musanze FC

Muhawenayo Gad
Ntalibi Steven
Uwiringiyimana Christophe
Bakaki Shafik
Kokoete Udo Ibiok
Ntiginama Patrick
Solomon Adeyinka
Nduwayo Valeur
Nshimiyimana Clement
Ebode Bertrand

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa