skol
fortebet

Bayern Munich yatsinze Arsenal iyisezerera muri Champions League,Real Madrid yihimura kuri Man City

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yasezerewe mu gikombe cya UEFA Champions League nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich igitego 10 mu mukino wo kwishyura wa 1/4, wabereye kuri Allianz Arena.

Sponsored Ad

Nyuma yo kwirangaraho ikanganya na Bayern ibitego 2-2 mu rugo,Arsenal yatsindiwe mu Budage ihita isezererwa mu irushanwa itaratwara na rimwe rya UEFA Champions League.

Igitego cy’umutwe cya Joshua Kimmich ku munota wa 63,ku mupira wari uvuye kwa Raphael Guerreiro cyagejeje aba badage muri kimwe cya kabiri cy’irangiza bitabagoye cyane.

Arsenal yari ifite amahirwe yo guhura na Bayern Munichen itaritwaye neza uyu mwaka,ariko umukino ubanza yakiriye igakoramo amakosa menshi niwo watumye idakomeza kuko yawunganyije.

Bayern Munichen yaje muri uyu mukino ibura abakinnyi bakomeye barimo Serge Gnabry na Kingsley Coman bagize imvune mu gihe Alphonso Davies wasibye kubera amakarita.

Muri uyu mukino waranzwe no gucungana, Gabriel Martinelli yabonye amahirwe akomeye ku ruhande rwa Arsenal mu gice cya mbere ariko Manuel Neuer amubera ibamba mu gihe Jamal Musiala nawe yari yabanje gutera ishoti rikomeye,umunyezamu David Raya akawukuramo.

Mu gihe Harry Kane yakoze ku mupira inshuro icyenda gusa mu minota 45 ya mbere, Neuer yongeye gukuramo irindi shoti yatewe na Martin Odegaard.

Ntabwo aya makipe yaremye uburyo bwinshi ariko Bayern mu gice cya kabiri yabonye amahirwe ku mupira watewe n’umutwe na Leon Goretzka,ugarurwa n’igiti cy’izamu hanyuma Guerreiro awusubijemo ushyirwa muri koloneri n’ubwugarizi.

Igitego cya Kimmich cyababaje Arsenal nyuma yo kurangara k’ubwugarizi bwayo akabaterana umutwe.

Arsenal yagiye igerageza kotsa igitutu Bayern muri uyu mukino ariko ubusatirizi bwayo buri hasi muri iyi minsi buyibera inzitizi.

Arsenal yatangiye gusezera ku bikombe yari isigaranye kuko no muri shampiyona yatakaje umwanya wa mbere nyuma yo gutsindwa na Aston Villa ibitego 2-0 kukibuga cyayo.

Iyi ni inshuro ya gatanu Arsenal isezerewe na Bayern Munich muri Champions League gusa izabanje iyi kipe yo mu Budage yabaga ikomeye cyane ariko uyu mwaka yari ku rwego rwo hasi.

Mu wundi mukino ukomeye wabaye,Real Madrid yasezereye Man City kuri penaliti 4-3,nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wakinwe iminota 120 kuko ubanza nabwo bari banganyije ibitego 3-3.

Rodrygo niwe wabanje gufungura amazamu muri uyu mukino ku ruhande rwa Real Madrid,ku munota wa 12 ku mupira yahawe na Vinicius Jr.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Kevin de Bruyne ku munota wa 76,birangira amakipe yombi ananiranwe mu minota yakurikiyeho hitabazwa penaliti.

Muri penaliti,Luka Modric yahushije ibanza ya Real Madrid hanyuma abarimo Bellingham,Vazquez,Nacho na Antonio Rüdiger binjiza izikurikiyeho.

Kuri Man City,Julian Alvarez yayinjije hanyuma Bernardo Silva na Mateo Kovacic barazihusha.Ni mu gihe Phil Foden na Ederson binjije iza nyuma.

Man City ntabwo ikibashije kwegukana ibikombe bitatu nkuko yabyifuzaga,gusa ishobora kwegukana Premier League na FA Cup kuko ikiri imbere mu makipe abihataniye.

Real Madrid izahura na Bayern Munich muri 1/2 cy’irangiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa