skol
fortebet

Pep Guardiola yavuze abakinnyi bakomeye yabuze mbere y’umukino wa Arsenal

Yanditswe: Friday 29, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Man City,Pep Guardiola yatangaje ko Kyle Walker na John Stones bombi batazakina umukino uzabahuza na Arsenal,kuri iki cyumweru kubera imvune.

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko umunyezamu Ederson wari wavunitse "ameze neza cyane", mu gihe Kyle Walker na John Stones badahari nyuma yo kuvunikira mu ikipe y’Ubwongereza.

Pep Guardiola, yongeyeho ko imvune ya Kyle Walker ari mbi kurusha iya John Stones ’ariko "atazi imikino myinshi" azabura.

Guardiola yemeje kandi ko myugariro mugenzi we Manuel Akanji ameze neza nyuma yo kugaragara yavunitse mu ikipe y’ubusuwisi.

Pep Guardiola yabwiye abanyamakuru ati : Uyu mwaka w’imikino wabaye mwiza rwose,kwegukana ibikombe bibiri nyuma y’ibyabaye mu mwaka ushize.

Kuba duhangane mu bikombe bitatu by’ingenzi ubu, twakoze akazi kadasanzwe.

"Ubu ni imikino 10 ya nyuma ya Premier League, dutangiye igihe gikomeye. Turakina n’abayoboye Premier League kandi nzi neza ko abantu (abafana ba City) bazaduha ibyo dukeneye kugira ngo dutange ibyo dufite.

Kuri ubu, buri mukino ni ingenzi cyane. Nidushobora kubikora (gutsinda Arsenal), umukino utaha nawo uzaba iri ingenzi."

Byari byavuzwe ko Man City izakina uyu mukino wo ku cyumweru idafite abakinnyi barindwi bavunitse ariko abarimo De Bruyne,Ederson,akanji,Matheus Nunes bagaragaye ku myitozo yo ku munsi w’ejo.

Arsenal igiye gukina uyu mukino wa City iri ku mwanya wa mbere n’amanota 64 inganya na Liverpool mu gihe City ikurikiraho na 63.

Izi kipe zose ziri gucungana cyane kuko zisigaje imikino icyenda zose.

Liverpool nayo izakina ku cyumweru na Brighton kuri Anfield ndetse abakinnyi bayo beruye bemeza ko bashaka gutwara Premier League kugira ngo bayiture umutoza wabo Jurgen Klopp uzayivamo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.


Kyle Walker na John Stones ntabwo bazakina umukino wa Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa