skol
fortebet

Netanyahu yavuze ko azakomeza guhiga bukware Hamas atitaye ku gisibo cya Ramadhan

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yongeye gushimangira umugambi we wo kurandura umutwe wa Hamas muri Gaza, atitaye ku gitutu cy’amahanga ashaka ko ahagarika intambara ndetse n’Igisibo cya Ramadhan.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Netanyahu yavuze ko ingabo za Israel zishe umuyobozi ukomeye muri Hamas kandi ko ari ikibazo cy’igihe gusa n’abandi bayobozi b’uyu mutwe bo hejuru bakicwa.

Mu magambo akakaye Netanyahu yagize ati “Mu nzira igana kuri iyi ntsinzi, twamaze kwivugana nimero ya kane muri Hamas. Nimero ya gatatu, iya kabiri n’iya mbere na bo bari mu nzira. Bose ubu ni nk’aho bapfuye kuko tuzabageraho”.

Uyu muyobozi nimero ya kane muri Hamas Netanyahu yavuze bikekwa ko ari Saleh al-Arouri, wiciwe mu gitero cy’indege mu Murwa Mukuru wa Lebanon, Beirut mu ntangiriro za Mutarama.

Abandi bayobozi Netanyahu yagarutseho harimo Marwan Issa ufatwa nka nimero ya gatatu muri Hamas wanarashweho na Israel mu mpera z’icyumweru gishize hagapfa Abanye-Palestine batanu bikekwa ko na we yaba ari muri abo bapfuye.

Abandi Netanyahu yavugaga nka nimero ya mbere n’iya kabiri ni Yehya al-Sinwar uyobora Hamas muri Gaza ndetse na Mohammed Deif uyobora brigade ya Hamas yitwa Qassam.

Netanyahu yatangaje ibi ku munsi wa mbere w’ukwezi kw’igisibo cy’Abayisilamu cya Ramadhan. Ni mu gihe Misiri, Qatar na Amerika byari byagerageje gushaka kumvikanisha impande zihanganye mbere y’iki gisibo ngo intambara izabe ihagaze ariko birananirana ndetse na Loni yari yabyifuje.

Imibare iheruka gutangwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza yerekana ko Abanya-Palestine barenga 31 000 bamaze kwicwa kuva intambara yatangira mu Ukwakira 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa