skol
fortebet

Umusirikare w’Uburusiya yasabye Jo Biden kongera ibifaro aha Ukraine kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Monday 04, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu ngabo z’u Burusiya yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden ku bw’imfashanyo y’ibifaru bya Abrams iki gihugu cyahaye Ukraine, kuko yatumye binjiza agahimbazamusyi gatubutse, amusaba kubyongera.

Sponsored Ad

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu musirikare agaragaramo agira ati “Twebwe indwanyi z’u Burusiya tubikuye ku mutima turagushimira ku mfashanyo z’ibifaru bya Abrams Amerika ikomeje guha Ukraine.”

Yasobanuye ko ingabo z’u Burusiya muri iyi minsi ziri guhabwa uduhimbazamusyi kuri buri gikoresho cyaturutse muri Amerika basenye, asaba Perezida Biden kohereza ibyo bifaru ku bwinshi kuko “ibyageze muri Ukraine bikiri bike” kugira ngo babisenye ubundi bunguke akayabo.

Amerika iherutse gutangaza ko muri Mutarama 2023 yohereje bene ibyo bifaru 31 muri Ukraine ariko bitigeze bigezwa ku rugamba kugeza muri Gashyantare uyu mwaka.

Uyu musirikare w’u Burusiya yagaragaje ko Biden yakomeza kubyongera ndetse, amwizeza ko nabikora bazajya bamuha komisiyo ya 10% kuri buri gifaru kimwe yohereje.

Mu buryo bwo kwisekera no kwishongora kuri Biden, uyu musirikare yamusabye ko yagura ikarita ya MIR (uburyo bukoreshwa mu Burusiya mu kwishyurana) kugira ngo byorohere abo basirikare kumwoherereza iyo komisiyo.

Mu gukomeza kumuha urw’amenyenyo, ayo mashusho arangira uyu musirikare avuga ko Perezida Biden ari “umuntu ukunda igihugu cye ndetse ni we mu perezida mwiza Amerika yagize”, akagaragaza ko yizeye ko iyo mikoranire izakomeza kubyazwa umusaruro.

Ati “Twifatanyije tuzatsinda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa