skol
fortebet

RDC :Ubuzima bw’abana bushobora kujya mu kaga kubera ubuke bw’ Inkingo

Yanditswe: Thursday 18, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, by’umwihariko mu turere twa Beni na Butembo, ababyeyi ntiborohewe na gato mu bijyanye no gukingiza abana babo.

Sponsored Ad

Abakozi bo mu buvuzi, baravuga ko inkingo zabaye nke muri aya mezi menshi ashize, bigatuma abana ibihumbi n’ibihumbi badakingirwa. Ababyeyi bafite impungenge ku bireba ubuzima bw’abana babo, bagasaba abayobozi kwihutira kugemura iki kibazo.

Mu mujyi wa Butembo, gahunda z’ikingira zarahagaze. Umukuru w’abaforomo mu karere ka Makasi, Kambale Wangahikya, arahamya ibura ry’inkingo mu bice bimwe by’intara ya Kivu ya ruguru.

Uyu muyobozi avug ko babuze inkingo nyinshi, nk’urwo kurwanya indwara y’umusonga, n’urwo gufasha abana kurwanya kokorishi hamwe n’urwa mugiga n’izindi. Avuga ko abana bose, ari abavutse ari n’abakiri mu nda bacyugarijwe.

Ibi bibabaje abagore bonsa. Umwe muri bo Kosoki, ahangayikishijwe n’uko umwana we w’umuhungu, atari yahabwa urukiko rw’igituntu. Uyu mubyeyi avuga ko uruhinja rwe rumaze amezi ane, ariko ko atari yabasha kubona urwo rukiko ndetse n’izindi. Yagiye ku bitaro incuro enye ntiyagira na rumwe abona.

Abagana bamuhaye randevu nyinshi, ariko yahagera ntagire icyo abona. Afite ubwoba ko umwana we azafatwa n’indwara zikomeye.

Hakurikijwe amakuru atangwa n’abayobozi bo muri rwego rw’ubuzima mu mujyi wa Beni, rureberera ibitaro byo mu karere, abana barenga 1.000, bategereje gukingirwa mu duce twinshi twa Beni na Butembo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa