43 bapfuye 2 200 barakomereka mu myigaragambyo yabaye ubwo Amerika yimuraga ambasade yayo muri Israel

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 May 2018 Yasuwe: 2249

Abanyapalesitina 43 baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ko ibiro bya Ambadasande ya Leta zunze ubumwe za Amerika iva i Tel Aviv ikajya I Yerusalemu, abakomerekeye muri iyo myigaragambyo ni 2 200

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Abanyapalestine ibihumbi n’ibihumbi bakoraniye mu Ntara ya Gaza mu myigaragambyo ikomeye. Baramagana ukwimurira Ambasade ya Amerika mu mujyi wa Jerusalem.

Abigaragambya bari ku mupaka bagerageza kurenga uruzitiro rw’ibyuma rutandukanya Israel n’Intara ya Gaza iyoborwa n’umutwe wa Hamas, ingabo za Israel zigakoresha ingufu mu kubasubiza inyuma harimo no kubarasa.

Abanya-Palestine bateraga amabuye n’amabombe abyara ibishashi by’umuriro (Firebombs) muri Israel mu gihe ingabo za Israel zo zikoresha ba mudahusha (snipers) mu guca intege abari bikinze mu myotsi y’umukara yaturukaga mu mapine batwitse.

Al Jazeera itangaza ko Leta ya Palestine yatangarije itangazamakuru ko mu bantu 1 693 bamaze gukomereka abagera kuri 74 ari abana bari munsi y’imyaka 18. Abandi 23 ni abagore naho umunani muri bo ngo ni abanyamakuru.

Leta ya Israel yo yatangaje ko abigaragambya bagerageje kumena uruzitiro rugabanya ibi bihugu bashaka kwinjira muri Israel.

Umutwe wa Hamas uyobora Palestine watangaje ko mu bapfuye harimo n’abana.

Leta ya Israel yatangaje ko Abanya-Palestine bagera ku 35 000 baje mu myigaragambyo basatira uruzitiro rugabanya iki gihugu n’intara ya Gaza. Ngo ingabo za Israel zahise zikora icyagombaga gukorwa.

Yanatangaje ko yarashe abagabo batatu bageragezaga gutega ibiturika hafi y’urwo ruzitiro, ngo indege zayo zinarasa ahari abarwanyi ba Hamas bari bamaze kurasa.

Uyu munsi nibwo Leta ya Amerika yimuriye ibiro bya Ambasade yayo i Jerusalem. Ni ibirori byari byitabiriwe n’umukobwa wa Perezida Donald Trump n’umukwe we.

Nubwo Donald Trump atagiyeyo mu buryo bw’amashusho bwa Video Conference yavuze ko igikorwa cyo kwimurira Ambasade y’igihugu cye i Jerusalem ari ikintu cyari gitegerejwe igihe kirekire.



Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwicanyi yinjiye mu kigo cy’amashuli yica abantu 17 akomeretsa abarenga...

Mu ntara ya Crimea,mu Burusiya,umunyeshuli yinjiye mu kigo cy’amashuli...
17 October 2018 Yasuwe: 1512 0

Umwari afungiye gutuka indirimbo yubahiriza igihugu

Umushinwakazi wamamaye kubera videwo anyuza ku rubuga rwa interineti z’ibiri...
15 October 2018 Yasuwe: 881 0

Brigitte Macron yubahutse umugabo we Emmanuel Macron amuvugaho amagambo...

Umugore wa perezida w’Ubufaransa Brigitte Macron,yabwiye umugabo we Emmanuel...
15 October 2018 Yasuwe: 5233 0

Polisi ya Uganda yategetswe kwishyura miliyoni 270 z’amashilingi umuturage...

Umuhesha w’Inkiko wa Uganda yategetse Polisi y’Igihugu kwishyura indishyi...
15 October 2018 Yasuwe: 488 0

Umugabo yakatiwe imyaka 244 azira gusambanya umwana we w’ ukwezi...

Umugabo witwa Patricio Medina w’imyaka 27 ukomoka muri USA,muri leta ya...
14 October 2018 Yasuwe: 1476 1

Umugore ushaje kurusha abandi bose yatangaje ikintu kimwe cyamushimishije...

Umukecuru w’Umurusiya ukuze kurusha abandi ku isi,witwa Koku Istambulova...
14 October 2018 Yasuwe: 3104 1