skol
fortebet

Ababana bahuje igitsina babimye ahantu ho gukorera ubukwe biteza ikibazo muri Afurika Y’Epfo

Yanditswe: Thursday 23, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Hamwe mu hakunze kubera ubukwe muri afrika y’epfo banze kwakira ubukwe bw’ababana bahuje igitsina, aho ni mu gihe icyo gihugu kiri muri bike byemerera abantu kubana bahuje igitsina.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko aho hantu nyuma yo guhakanira abo bantu b’abakobwa kuhakorera ubukwe, ngo banyiraho barebwe nabi n’abari bashyigikiye abo bashakaga gukora ubwo bukwe.

Abo bashyigikiye ,Megan Watling et Sasha-Lee Heekes, bahavuye bafashe icyemezo basaba umuryango w’igihugu w’uburenganzira bwa muntu ngo ubarenganure, kuko abo bakundana bavuga ko uburenganzira bwabo bwubahirizwe.

Naho abageni babonye ababashyigikira, ba nyiri aho hantu nabo ntibatereranywe kuko bashyigikiwe n’ikigo Michael Swain de Freedom of Religion South Africa aho kivuga ko ba nyiri aho hantu bari bafite uburenganzira bwo kwanga kubera ukwemera kwabo.

Ayo makuru akomeza avuga ko aho hantu mu mwaka wa 2017, bigeze kandi kwangira ababana bahuje igitsina gukorera ubukwe aho hantu.Mwibuke ko afrika y’epfo ari cyo gihugu cya mbere muri Afrika cyemeye ko abantu bashobora kubana bahuje ibitsina, hakanatorwa amategeko abarengera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa