skol
fortebet

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines bahawe ubutaka bw’aho yaguye mu muhango wo gushyingura

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Ethiopian Airlines bwahaye imifuka irimo igitaka abavandimwe b’abagenzi 157 baguye mu mpanuka y’indege ya Boeing 737 Max y’iyi kompanyi yakoze impanuka ku cyumweru gishize ngo babe ari cyo bashyingura.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko iki gitaka cyavuye ahabereye iyo mpanuka, kiri guhabwa buri wese ugishaka muri benewabo ba banyakwigendera ngo abe yagishyingura mu muhango wo gushyingura uteganyijwe kuba kuri iki cyumweru.

Ibiro ntaramakuru AP bitangaza ko imiryango y’abaguye muri iyo mpanuka iri guhabwa igitaka cyahindutse umukara kubera gushya kiri mu mufuka gipima ikilo kimwe, cyo kwifashisha mu muhango wo gushyingura uteganyijwe kuri iki cyumweru.

Umwe mu baburiye umuntu muri iyi ndege yagize ati: "Iki gitaka kiri kwifashishwa kubera ko byananiranye kumenya ibisigazwa by’imibiri ngo bihabwe abo mu miryango yabo.Ntabwo tuzaruhuka kugeza duhawe umubiri nyawo cyangwa ibice by’imibiri y’abacu".

Abagenzi bakomoka mu bihugu birenga 30 ni bo bari muri iyo ndege ya Ethiopian Airlines yavaga i Addis-Abeba yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya.

Abo mu miryango y’abazize iyo impanuka babwiwe ko bishobora gutwara igihe kingana n’amezi atandatu kugira ngo ibisigazwa by’abaguye muri iyo mpanuka bishobore kumenyekana imyirondoro yabyo.

Iperereza ku cyateye impanuka y’iyi ndege,riri gukorerwa mu Bufaransa na Ethiopia, ifashijwe n’amatsinda y’impuguke zituruka mu bice bitandukanye by’isi, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa.

Udusanduku tubiri tw’umukara, turimo agafata amakuru y’urugendo rw’indege ( flight data recorder) ndetse n’agafata amajwi y’ibiba bivugirwa mu cyumba cy’abadereva (cockpit voice recorder), twamaze kuboneka twoherezwa I Paris.

Ibihugu bitandukanye ku isi, byahagaritse ingendo z’indege zo mu bwoko bwa 737 Max 8 na Max 9 nyuma yaho indege yo muri ubu bwoko ya Ethiopian Airlines ikoreye impanuka ku itariki ya 10 y’uku kwezi kwa gatatu imaze iminota itandatu ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Bole I Addis Ababa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa