skol
fortebet

Ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines babwiwe ko bazahabwa indishyi z’akababaro zitangana nyuma y’umuhango wo kwibuka [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 17, Mar 2019

Sponsored Ad

Bene wabo w’abaguye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines bemerewe indishyi z’akababaro ziri hagati ya miliyoni 160 na 250 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’umuhango wo kwibuka, iyi miryango imaze iminsi ikorera aho iyi ndege yakoreye impanuka,mu gitondo cyo kuwa 10 Werurwe 2019 mu gace kitwa Bishoftu ko mu majyepfo ya Addis Ababa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyatangaje ko ababuriye ababo muri iyi mpanuka ya Ethiopian Airlines bazahabwa izi ndishyi bitewe n’amabwiriza mpuzamahanga yo gutanga indishyi.

Aba bantu babuze ababo babwiwe ko bazahabwa indishyi bigendeye ku masezerano ya Montreal agenga indishyi zigomba guhabwa imiryango y’abahitanywe n’indege aho bareba imyaka,akazi n’ubuzima umuntu yari abayemo.

Lucas Nzioka watakaje mubyara we muri iyi ndege yatangaje ko nyuma y’umuhango wo kwibuka bakoze ku munsi w’ejo,abayobozi ba Ethiopian Airlines batigeze batangaza umubare nyawo w’indishyi z’akababaro bazabaha ariko ngo ni hagati y’ibihumbi 170 na 250 by’amadolari.

Yagize ati “Batubwiye ko bazaduha indishyi iri hagati y’ibihumbi 170 na 250 by’amadolari bitewe n’imyaka y’abacu baguye mu ndege,akazi bakoraga n’ibindi.Bizakorwa mu gihe kingana n’amezi 18.”

Abahanga mu gushakisha ibisigazwa by’ahabereye impanuka (Forensic),bakusanyije imyambaro,n’ibice by’imibiri y’abari muri iyi ndege ya Boeing 737 Max 8 bisaga ibihumbi 5000 bigomba gusuzumwa bigashyikirizwa imiryango y aba Nyakwigendera.

Buri kompanyi y’indege iba yarateganyije ubwishingizi kuri buri mugenzi uyigendamo igera ku bihumbi 170 by’amadolari,bityo akazahabwa imwe mu miryango gusa biremewe ko utishimiye indishyi arega Ethiopian Arlines agahabwa menshi kurushaho.

Ethiopian Airlines yishyuriye imiryango yose y’ababuze ababo amatike y’indege,amahoteli n’ibindi bakeneye muri uyu muhango wo kwibuka umuze icyumweru ukorerwa muri aka gace ka Bishoftu ahabereye impanuka.











Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa