skol
fortebet

Abadepite bo muri Kosovo bashwanye baterana ibyuka biryana mu maso bari mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 22, Mar 2018

Sponsored Ad

Abagize inteko ishinga amategeko bo muri Kosovo 120 bashwanye karahava ndetse baterana ibyuka biryana mu maso kugira ngo baburizemo amatora y’ukuntu basangira umupaka na Montenegro.
Ubwo abadepite bo ku ruhande rwa Leta biteguraga gutora yego kugira ngo Kosovo ikorane na Montenegro ndetse babe bakuraho Visa, abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta bafashe ibyuka biryanA mu maso babiminjira muri bagenzi babo kugira ngo bahagarike aya matora birangira babigezeho kuko buri wese wari muri iki (...)

Sponsored Ad

Abagize inteko ishinga amategeko bo muri Kosovo 120 bashwanye karahava ndetse baterana ibyuka biryana mu maso kugira ngo baburizemo amatora y’ukuntu basangira umupaka na Montenegro.


Ubwo abadepite bo ku ruhande rwa Leta biteguraga gutora yego kugira ngo Kosovo ikorane na Montenegro ndetse babe bakuraho Visa, abo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta bafashe ibyuka biryanA mu maso babiminjira muri bagenzi babo kugira ngo bahagarike aya matora birangira babigezeho kuko buri wese wari muri iki cyumba yakijijwe n’amaguru.

Uyu mwanzuro wo gukuraho Visa wahawe umugisha na Leta ya Montenegro gusa abanya Kosovo bamwe ntibawemera cyane ko iki gihugu cyabatwaye ubutaka bwinshi ubwo bashyiragaho imipaka mu mwaka wa 2015.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kosovo bari mu ishyaka rya Self-Determination Movement party nibo bateye ibi byuka biryanA mu maso kuri bagenzi babo ndetse ntibifuzaGA ko aya matora yagerwaho nubwo ibihugu bikomeye nka USA byamaganye iki gikorwa bakoze ndetse babyita guhohotera bagenzi babo.

Amatora yaje gukomeza nyuma y’aka kavuyo birangira umwanzuro wo gukorana ku mupaka na Montenegro ufashwe nubwo hari abatabyishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa