skol
fortebet

Abashomeri batawe muri yombi bamaze gutwita imipira iriho Perezida Museveni (AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala yataye muri yombi abantu babiri bashinjwa kugira no kugaragaza urwango rukabije, batwika amapine n’imipira iriho amafoto ya perezida Museveni mu rwego rw’imyigaragambyo yo kwamagana ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rivugururwa ngo hakurwemo umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe biewe n’imyaka afite.
Abantu bane babarizwa mu ishyirahamwe ry’abashomeri bise Jobless Brotherhood bagaragaye hafi y’ahitwa Mutasa Kafeero Plaza, ku muhanda wa Luwum mu murwa (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala yataye muri yombi abantu babiri bashinjwa kugira no kugaragaza urwango rukabije, batwika amapine n’imipira iriho amafoto ya perezida Museveni mu rwego rw’imyigaragambyo yo kwamagana ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rivugururwa ngo hakurwemo umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe biewe n’imyaka afite.

Abantu bane babarizwa mu ishyirahamwe ry’abashomeri bise Jobless Brotherhood bagaragaye hafi y’ahitwa Mutasa Kafeero Plaza, ku muhanda wa Luwum mu murwa mukuru Kampala rwagati, bari kwambara imipira y’umuhondo ya NRM iriho ifoto ya Perezida Museveni.

Abo bagabo baje gukuramo ya mipira mu muhanda rwagati barayitwika ariko basakuza bagira bati: “Museveni agomba kugenda. Igihe cye cyararangiye kandi nta muntu ugomba guhindura itegeko nshinga.”


Polisi ya Uganda, yataye muri yombi babiri muri aba ubwo bageragezaga gucika.

Ushinzwe ibikorwa bya polisi mu muhanda, Ituuza Nduhura, avuga ko abantu babiri batawe muri yombi bazira guteza akavuyo mu mujyi no kubangamira imirimo y’abandi. Aba ngo bakaba bagomba koherezwa ku biro bikuru bya polisi aho bagomba gukorerwa dosiye nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

ACP Nduhura yagize ati: “Kwigaragambya ni uburenganzira ariko ntugomba kujya hirya no hino utwika imipira ya perezida. Yabatwaye iki? Ntidushobora kwemera ko ibi biba.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa