skol
fortebet

Abagabo bafite abagore bemerewe kuba Abapadiri

Yanditswe: Friday 01, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Inama yahuje Papa Francis n’abepiscopi batandukanye I Vatican yemeje ko abagabo bafite abagore ubu bemerewe kujya mu gipadiri bagakora umurimo nk’uwo bapadiri basanzwe bakora.

Sponsored Ad

Iki cyemezo Papa Francis n’aba Bishop bamwungirije cyafashwe nyuma y’uko yari yaragiye yakira ibyifuzo by’uko abashyingiwe nabo bakwemererwa by’umwihariko abo mu bice bya ‘Amazon’ bikunze kugaragaramo abapadiri bacye.

Ibinyamakuru nka CNN, byatangaje ko uyu mwanzuro Wemejwe binyuze mu matora y’aba Bishop aho watowe ku bwiganze bw’amajwi 128 kuri 41 bari bahakanye, izi zikaba ari impinduka zikomeye zibaye muri kiliziya Gatolika mu binyejana byabanje kuko nta mu padiri ufite umugore wari warigeze agaragara muri iri dini rifite abayoboke bangana hafi ya 1/3 cy’abatuye isi.

Papa Francis atangaza ko abenshi mu bagiye guhabwa ubupadiri ari abakomoka mu duce twa Amazon turimo ibihugu bya Bolivia, Brazil, Colombia, Ecuador, French Guyana, Guyane, Peru, Suriname na Venezuella.

Iki cyemezo cyari cyasabiwe mu kiswe “Viri Probati” Papa Francis avuga ko ntacyo kizahungabanya ku bari basanzwe ari abapadiri b’ingaragu kandi ko bitavuze ko abapadiri bose bemerwe gushaka abagore.

Iyi nama idasanzwe yari yahawe izina rya ‘Synod’ yabereye I Vatican yari yatumiwemo aba Bishop 184 biganjemo abo mu bihugu byo muri Amazon n’ahandi hose ku isi, aba bakaba bari barimo aba bikira 35 n’abandi bihaye Imana b’abagore batandukanye gusa bon ta burenganzira bigeze bahabwa bwo gutora.

Ibi bibaye nyuma y’uko muri 2016 hari hatanzwe ikifuzo cy’uko muri kiliziya Gatolika hajya habamo n’abapadiri b’abagore bakemererwa inshingano nk’iza bagenzi babo b’abagabo,gusa ubu busabe ntacyo Papa Francis yari yabuvugaho.

Ibitekerezo

  • ABAPADIRI baramutse bafite abagore,hakemuka ibibazo Gatolika ifite by’Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi bashinjwa ubusambanyi.Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cy’ubusambanyi,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

    Ahhh byarahanuwe ubu vuba aha nababikira baraba abapadiri

    Ahhh byarahanuwe ubu vuba aha nababikira baraba abapadiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa