startimes

Abaganga bakuye mu murwayi impyiko ipima ibiro birenga 7

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 26 November 2019 Yasuwe: 1616

Abaganga bo mu Buhinde bakuye mu murwayi impyiko (amafyigo mu Kirundi) ipima 7.4kg - ni uburemere nk’ubw’abana babiri b’impinja bakivuka ubashyize hamwe.



Byemezwa ko iyo ari yo mpyiko iremereye cyane ya mbere ikuwe mu murwayi mu Buhinde - ubusanzwe impyiko y’umuntu mukuru ipima hagati y’amagarama 120 n’amagarama 150.

Uwo murwayi yari arwaye indwara yitwa ’Autosomal Dominant Polycystic Kidney Disease’ ituma hari utuntu tw’udufuka twirema ku mpyiko hose.

Umuganga umwe mu bagize uruhare muri iryo bagwa ry’umurwayi yavuze ko ari ibintu bisanzwe ku barwaye iyo ndwara kugira impyiko nini.

Ariko uyu Dr Sachin Kathuria, ukora ku bitaro bya Sir Ganga Ram hospital byo mu murwa mukuru Delhi, yavuze ko muri rusange abaganga badakunze gukura mu murwayi impyiko ingana gutyo.

Ngo keretse iyo hagaragaye ko hari ibindi bimenyetso by’indwara ifite no kuvira imbere.

Avuga ko nubwo iba imeze gutyo ariko hari akazi runaka ko kuyungurura iba ikibashije gukora mu mubiri.

Yagize ati: "Uyu murwayi yari yaranduye indwara mbi, imiti igabanya ububabare ntacyo yayikoragaho, n’ubunini cyane bw’impyiko bwatumaga umurwayi agira ibibazo by’ubuhumekero.

Arakmeza ati; "Rero nta yandi mahitamo twari dufite atari ukuyikuramo".

Dr Kathuria yongeyeho ko abaganga bari biteze kubona impyiko nini ubwo babagaga uwo murwayi, ariko ko ubunini bw’iyo mpyiko bwanze n’ubundi bukabatangaza.

Yabwiye BBC ati: "Indi mpyiko ye yo ni na nini cyane kurushaho".

Umuhigo ku isi?

Yavuze ko impyiko ya mbere iremereye cyane itangazwa n’igitabo cy’uduhigo tw’isi cya Guinness des records ibima 4.5kg.

Nubwo ibinyamakuru by’ubushakashatsi ku buvuzi n’indwara z’impyiko byo bitanga amakuru y’impyiko ziremereye kurusha iyo.

Imwe muri zo yo muri Amerika ipima 9kg mu gihe indi yo mu Buholandi ipima 8.7kg.

Dr Kathuria yavuze ko abaganga batarafata icyemezo niba bazoherereza nk’umuhigo w’isi ibyo babiha akanama gategura ibijya mu gitabo Guinness des records, ariko "bari kubitekerezaho".

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ikigo NHS cy’ubuzima mu Bwongereza, iyo ndwara ya ’Polycystic Kidney Disease’ ikunze guhererekanywa mu miryango, igatera ibibazo iyo abayirwaye bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 30 na 60 y’amavuko.

Ituma impyiko ikora nabi, bikagera nubwo kera kabaye impyiko inanirwa gukora burundu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igihugu cya Uganda cyapfushije Abajenerali 2 ku munsi umwe biyongera ku...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 02 Nyakanga 2020, igisirikare cya...
3 July 2020 Yasuwe: 1378 0

Umugabo yishwe na coronavirus nyuma yo kwanduza abarenga 100 mu bukwe...

Mu gihugu cy’Ubuhinde, umugabo w’imyaka 30 wagaragazaga ibimenyetso bya...
3 July 2020 Yasuwe: 930 0

Uwahoze ari Madamu wa Mbere wa Lesotho yarekuwe ku ngwate mu rubanza...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 29 Kamena 2020, uwahoze ari umudamu wa mbere...
1 July 2020 Yasuwe: 671 0

Minisitiri wa mbere ukomoka mu bwoko bw’Abatwa yinjiye muri Guverinoma y’u...

Ihuriro ry’Abatwa bo mu gihugu cy’u Burundi kikigendera ku moko y’Abakoloni,...
29 June 2020 Yasuwe: 6908 1

Mu Burundi umuturage yakorewe ubugizi bwa nabi atwikirwa inka...

Burundi mu mudugudu wa Gishubi, mu Ntara ya Muramvya, mu ijoro ryo kuwa 26...
29 June 2020 Yasuwe: 1145 0

Abayapani bakoze agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga

Mu Buyapani hakozwe agapfukamunwa gakoresha ikoranabuhanga ku buryo...
29 June 2020 Yasuwe: 2236 0