skol
fortebet

Uganda: Abagore 17 bamaze kwicwa mu buryo bumwe mu gihe kitageze ku mezi 3

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

Muri Uganda mu karere ka Wakiso, kuva mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Gatanu kugeza tariki ya 19 Kanama, nibura abagore 17 bamaze kwicwa n’ abagizi ba nabi bataramenyekana basiga babangije imyanya y’ ibanga.
Inkuru ya Dailmonitor ivuga ko aba bagore bicwa mu buryo bumwe, aho bose basangwa baryamye ahantu hihishe, bafashwe ku ngufu, udukoko twatangiye kwangiza umubiri wabo ndetse twinjiye no mu bice by’ibanga utaretse n’umunwa. Ubu bwicanyi kandi bubera mu duce tumwe, twa Katabi hafi ya (...)

Sponsored Ad

Muri Uganda mu karere ka Wakiso, kuva mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Gatanu kugeza tariki ya 19 Kanama, nibura abagore 17 bamaze kwicwa n’ abagizi ba nabi bataramenyekana basiga babangije imyanya y’ ibanga.

Inkuru ya Dailmonitor ivuga ko aba bagore bicwa mu buryo bumwe, aho bose basangwa baryamye ahantu hihishe, bafashwe ku ngufu, udukoko twatangiye kwangiza umubiri wabo ndetse twinjiye no mu bice by’ibanga utaretse n’umunwa. Ubu bwicanyi kandi bubera mu duce tumwe, twa Katabi hafi ya Entebbe na Nansana mu nkengero za Kampala.

Uherutse kwicwa muri ubu buryo ni Nakasinde Aisha w’imyaka 25, warufite abana babiri wishwe kuri uyu wa 13 Kanama 2017 umurambo we ukabonwa ku wa Kane ni nyuma y’uko mu minsi ishize nabwo hari hishwe abandi bagore batangatu: Sarah Nakajjo Nakintu, Norah Wanyana, Rose Nakimuli, Aisha Fendando alias Kasowolye, Gorrett Nansubuga, na Faith Komugisha, nabo baje bakurikira abandi 10 bari bishwe mbere.

Abantu benshi kugeza ubu bafite ubwoba bwo kuba basohoka mu mazu yabo kubera gutinya ko bashimutwa bakaba bagirirwa nabi. Kugeza ubu inzego z’umutekano ntizarabasha gutahura uwaba yihishe inyuma y’ubu bwicanyi, haribazwa uba abwihishe inyuma.

Inzego za Leta n’abaturage, uburakari ni bwose, aho bari gushyira igitutu ku nzego za polisi ngo zishakishe abari inyuma y’ubu bwicanyi byihuse, kandi bakarinda umutekano w’umugande wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa