skol
fortebet

Abagore b’abazungu imari ishyushye ku bagabo bo muri Afurika bashaka viza zo kujya hanze

Yanditswe: Sunday 04, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Gushyingiranwa ushaka impapuro zo gutura cyangwa viza zo kujya hanze ni ubucuruzi buri gutera imbere ku isi. Ariko, hari igihe usanga uwo mwashakanye ari gushukwa, akundwa urukundo rw’ibinyoma gusa undi akurikiye amafaranga gusa, nta marangamutima amufitiye.

Sponsored Ad

Kuri bamwe, intege nke niryo zina ry’umukino kandi akenshi imitego aribyo bintu bikenerwa kugirango bafate umuhigo wabo, aho usanga abadamu b’abazungu batishoboye aribo babaye viza ishakishwa cyane n’abagabo bo muri Afurika.

Umugore w’umuzungu ukomoka mu gihug cy’Ubwongereza, yashutswe mu gushyingiranwa n’umugabo wo muri Gambiya.

Ubwo yari mu biruhuko muri Gambiya mu 2007, Julie Dag w’imyaka 43 yahuye na Lamin Sidibeh w’imyaka 29. Nyuma yo gutandukana inshuro eshatu zose, Dag yahisemo kwinjira byoroheje mu mubano na Sidibeh wo muri Gambiya.

Bakomeje kuvugana nyuma yo kuva muri Gambiya maze mu 2008, Dag asubira mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba gushyingiranwa na Sidibeh. Sidibeh amaze guhabwa uruhushya rwo kuguma mu Bwongereza, Dag yatangiye kubona urundi ruhande rw’umugabo we. Ati:

Yasohokanaga n’inshuti ze bakanywa kandi nagize amakenga ko anca inyuma. Yatahaga saa munani cyangwa saa cyenda za mugitondo, kandi ambwira ngo njye ndeka kumuterefona. Namubwiye ko ari umugabo wanjye kandi mfite uburenganzira bwo kumenya aho ari.

Nyuma y’amezi abiri, Sidibeh yatangaje ko tagikeneye Dag. Ati:

Ikintu cyose yaje ashaka ni visa, kwishyurwa no guhunga. Yabonye icyo yashakaga kandi ntabwo ari njye.

Julie Dag, n’agahinda kenshi nyuma yo gushengurwa umutima ndetse hamwe n’amadolari 26,243 yamutanzeho, yaje kumenya nyuma ko uwo yitaga umugabo we yari yarashakanye n’undi mugore.

Amaherezo baje gutandukana muri 2011.

Si Julie Dag gusa byabayeho, kuko hari n’abandi bagore b’abazungu benshi byabayeho.

Umuraperi wo muri Gana, Scizo yashinjwaga kuba yarasezeranye mu buryo bwo gushaka ibintu nyuma y’uko amafoto ye n’umugeni we mushya, Judy Beran agaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu 2016.

Jane Cole, umukecuru w’imyaka 58 yahuye na Michael w’imyaka 28, umugabo wo muri Nijeriya ukora akazi ko guseriva mu kabari muri Gambiya.

Nyuma y’ijoro rimwe bari kumwe, Michael yemeje Cole ko ashaka umubano urambye. Bidatinze, Michael yimukiye mu Bwongereza kubana na Cole.

Amaze kubona imyitwarire ye iteye inkeke, Cole yakurikiranye numero yagaragaye kuri fagitire ya terefone ya Michael inshuro nyinshi. Ati:

Igihe nabazaga Michael ibyiyo numero, yarabyiyemereye araseka. Icyizere cyanjye cyarahatakariye cyane. Yari yarandangije ibintu byose, haba mu rwego rw’amafaranga ndetse n’amarangamutima. Umubano warangiye numva nkoreshejwe kandinjugunwe.

Umuvuduko w’ibi urimo gusenya imyizerere y’urukundo nyarwo no kweza imifuka ya bamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa