skol
fortebet

Abagore bakomeje guhitanwa n’ubukonje kubera kubuzwa kubana n’abantu mu gihe cy’imihango

Yanditswe: Sunday 14, Jan 2018

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nepal haravugwa urupfu rw’umukobwa w’imyaka 21 uherutse guhitanwa n’ubukonje ubwo yari yagiye mu kazu baheramo akato abakobwa n’abagore bari mu mihango. Uyu muhango witwa chhaupadi,ukorwa n’abaturage bo muri Nepal cyane ko bizera ko iyo umugore ari mu mihango aba yanduye ku buryo agumanye n’abantu yabateza ibyago bitandukanye birimo ibyorezo n’ubutindi bukabije cyangwa se bikarakaza imana zabo zikabahana.
Benshi mu bagore iyo bageze muri iyi minsi,bahita birukanwa mu mazu yabo (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nepal haravugwa urupfu rw’umukobwa w’imyaka 21 uherutse guhitanwa n’ubukonje ubwo yari yagiye mu kazu baheramo akato abakobwa n’abagore bari mu mihango.

Uyu muhango witwa chhaupadi,ukorwa n’abaturage bo muri Nepal cyane ko bizera ko iyo umugore ari mu mihango aba yanduye ku buryo agumanye n’abantu yabateza ibyago bitandukanye birimo ibyorezo n’ubutindi bukabije cyangwa se bikarakaza imana zabo zikabahana.

Benshi mu bagore iyo bageze muri iyi minsi,bahita birukanwa mu mazu yabo ahasigaye bakajya kwicirwa n’imbeho mu tuzu tuba twabigenewe aho uyu mukobwa uherutse kwicwa n’ubukonje yapfiriye.

Muri Nepal hari igihe ubukonje buba bwinshi bukagera munsi ya zero bituma abantu bose baba mu nzu zabo aho gusohoka hanze kuko ubwo bukonje umuntu atabwihanganira ariko abakobwa bari mu mihango bo barasohorwa ndetse utwo tuzu bahererwamo akato nta muriro bacana nta nubwo tuba dufunze .

Iri hohoterwa rikorerwa aba bagore rikomeje guhitana ubuzima bwa benshi kuko umwaka ushize abagore 2 barapfuye mu gihe mu minsi ishize umukobwa aherutse gupfira mu kazu ko guhererwamo akato ahiye ubwo yageragezaga gucana umuriro kugira ngo ashyuhe none no ku wa mbere w’iki cyumweru hapfuye undi mukobwa.

Leta ya Nepal yatangiye guhagurukira uyu muco mubi aho iherutse gutangaza ko uzongera guha akato umukobwa cyangwa umugore uri mu mihango azajya ahanishwa igifungo cy’amezi 3 muri gereza n’ihazabu y’amadolari y’Amerika 29.

Ubusanzwe umukobwa uri mu mihango amara icyumweru muri kamwe mu tuzu twagenewe guhererwamo akato abagore mu gihe umugore wubatse amaramo iminsi mike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa