skol
fortebet

Abagore banga urunuka Donald Trump bigaragambije bambaye ubusa mu rwego rwo gusaba abanyamerika kutamushyigikira [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Abagore batandukanye bo muri USA bifotoje bambaye ubusa imbere y’ibendera ry’iki gihugu basaba bagenzi babo kutazongera gutora uyu muperezida utavugwaho rumwe n’Abanyamaerika kubera ibyemezo yagiye afata ndetse basaba abanyamerika gutora aba Democrats kugira ngo bagire ubwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko kugira ngo bajye bamagana ibyemezo by’uyu mugabo.

Sponsored Ad

Benshi muri aba bagore bababajwe n’ibyo Trump yavuze mu mwaka wa 2005 birimo guhohotera abagore ndetse no kuba hari abagore yakumiriye mu gisirikare kubera uko bavutse (transgenders).

Aba bagore 10 babwiye Abanyamerika ko badakwiriye guha amahirwe Donald Trump wo mu ba Republicans ahubwo bwakwiriye kwitorera aba demokarate.

Aba bagore bifotoreje imbere y’ibendera rya USA bambaye ubusa,bavuze ko bizeye ko abanyamerika bazabumva ntibongere gutora Donald Trump.

Aba bagore batandukanye yaba mu mubyibuho,uruhu ndetse n’imyaka, bakoze campaign bise "Grab Them By The Ballot" aho babwiye abanyamerika ko Trump azangiza USA nibongera kumugirira icyizere mu matora ataha.

Iyi campaign yateguwe n’umunyamategeko wo muri kaminuza ya Havard witwa Dawn Robertson w’imyaka 48 mu rwego rwo gusaba abanyamerika kongera gutora aba Democrats bakagira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ya USA bityo bimwe mu byemezo bya Trump bikaburizwamo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa