skol
fortebet

Abakinnyi b’Abongereza batawe muri yombi kubera gufata ku ngufu umukobwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

Abasore babiri bakinira ikipe ya Charlton Athletic yo mu cyiciro cya 3 mu bwongereza, Reeco Hackett-Fairchild na Karlan Ahearne-Grant, bombi bafite 20 batawe muri yombi kubera gushinjwa gusambanya umukobwa w’imyaka 19 nawe w’Umwongereza bahuriye ku kirwa cya Ibiza muri Espagne hakunze gusurwa na ba mukerarugendo.

Sponsored Ad

Aba basore babiri bagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo biregure kuri ibi byaha bakoze ku wa Kabiri w’iki Cyumweru byo gusambanyaga ku ngufu uyu mukobwa bari bahuriye ku kirwa mu biruhuko.

Ahearne-Grant ni umwe mu bakinnyi basambanyije umukobwa ku ngufu

Aba basore bivugwa ko bafashe ku ngufu uyu mukobwa ari 3 gusa undi muntu bari kumwe yazanywe mu rukiko ari wenyine kuko we ntabwo ari umukinnyi wa ruhago.
Aba basore basambanyirije ku ngufu uyu mukobwa muri hoteli yitwa Cala de Bou yegereye ahitwa San Antonio ndetse bivugwa ko babanje guhurira n’uyu mukobwa ku kabari kamwe ari kumwe n’inshuti ye bakabashuka bakajyana kuri hoteli barangiza bagafata umukobwa umwe ku ngufu.

Polisi yo muri aka gace yabwiye ananyamakuru ko nyuma y’uko aba bakinnyi bagejeje aba bakobwa bombi muri hoteli bari bacumbitsemo bafashe ku ngufu umukobwa umwe undi we abiba umugono abafata amajwi kuri telefoni,bamurekuye asanga ababyeyi be yahungabanye,bamenye ibyabaye bajya kubwira polisi nayo ijya guta muri yombi aba basore.

Uyu munsi nibwo urubanza rw’aba bakinnyi rwabereye mu muhezo ndetse ntabwo umwanzuro uramenyekana niba barakomeza kubafunga cyangwa kubarekura bakabakurikirana bari hanze.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa