skol
fortebet

Abakobwa 3 bakomoka mu Bubiligi bahunze igitaraganya muri Morocco nyuma yo kubwirwa ko baracibwa imitwe kubera utwenda tugufi bari bambaye

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

Abakobwa 3 bakomoka mu Bubiligi bahunze igitaraganya igihugu cya Maroc bari bari bagiye gukoreramo ubukorerabushake nyuma yo kubwirwa ko baracibwa imitwe nibaramuka bakomeje kwambara utwenda tugufi bari bambaye.

Sponsored Ad

Umwe mu barimu bo mu gace ko muri Maroc aba bakobwa barimo yahamagaye aba bakobwa ababwira ko bagomba gucibwa imitwe kuko bambaye imyenda idakwiriye mu gihugu cy’abayisilamu.

Aba bakobwa bari bagiye gufasha mu mirimo yo kubaka umuhanda mu gace kitwa Adar ubwo baterwaga ubwoba ko bacibwa imitwe kubera imyenda ikurura abagabo bari bambaye.

Uyu mwarimu wo mu mashuli abanza utavuzwe amazina yatawe muri yombi nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byo gutera ubwoba aba bakobwa ko arabaca imitwe aho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ashaka guha isomo abantu badakurikiza amategeko y’idini ya Islam.

Polisi ya Maroc yafunze uyu mwarimu ndetse inatangaza ko ahamwa n’ibyaha by’iterabwoba yakoreye aba bakobwa.

Aba bakobwa batatu bari mu bantu 40 bari boherejwe n’umuryango wa Bouworde mu bikorwa by’ubukorerabushake ariko wahise ufata umwanzuro wo kuba uretse kongera kohereza abantu kubera iri terabwoba.


Ibitekerezo

  • ndabona barenganye pee kuko bagombaga kubakumira bataraza babahohoteye rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa