skol
fortebet

Abakobwa bamennye amazi ashyushye mu myanya y’ibanga ya mugenzi wabo bamuziza kubatwara umusore

Yanditswe: Wednesday 11, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa ukomoka mu Burusiya w’imyaka 17 utavuzwe amazina kubera impamvu z’umutekano we, yahuye n’uruva gusenya ubwo umukobwa witwa Aleksandra Dulesova afatanyije n’inshuti ze bamumennye amazi ashyushye mu myanya y’ibanga bamuziza kumutwara umusore none byamuviriyemo kutazabyara.

Sponsored Ad

Ubwo uyu Dulesova yakundnaga n’umuhungu witwa Igor,baje gutandukana bapfuye ko uyu mukobwa yari atwite niko kwishakira undi wamuhoza amarira akamumwibagiza.

Dulesova wamenye amazi ashyushye mu gitsina cya mugenzi we

Dulesova ntiyishimiye gutakaza uyu musore niko kwitabaza abakobwa 3 b’inshuti ze batera uyu mukobwa wamutwaye umusore,bamwogosha umusatsi ku ngufu bamukoresha ibikorwa by’ubutinganyi ndetse n’ihohoterwa riteye ubwoba ririmo kumunywesha inkari zabo.

Nyuma yo kumuhohotera,aba bakobwa uko ari 4 bajyanye uyu mukobwa mu bwogero bamusuka amazi ashyushye mu gitsina bamusiga ari hafi yo gupfa.

Aba bakobwa bose b’Abarusiya bahise biroha mu bikoresho by’uyu mukobwa bamutwara laptop,telefoni n’ibindi bintu by’agaciro.

Igor watumye abakobwa bamena amazi ashyushye kuri mugenzi wabo

Ubwo uyu mukobwa yari mu bubabare bukomeye,yagerageje kuvuza inzogera zo gutabaza,abaturanyi baraza bamujyana kwa muganga aravurwa arakira gusa abaganga bamubwira ko atazigera abyara kubera aya mazi ashyushye cyane yasutswe mu myanya ye y’ibanga.

Polisi yo mu Burusiya yahise ita muri yombi aba bakobwa bose uko ari 4 nubwo batarageza ku myaka y’ubukure gusa uyu Dulesova wabaye gashozantambara bamufungiye ahantu hamufasha kuko atwite.

Aba bakobwa bahamwe n’ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina,iyicarubozo n’ibindi bitandukanye ndetse nibibahama bazakatirwa igifungo cy’imyaka 15 muri gereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa