skol
fortebet

Abakongomani barambiwe kubona amashusho ya Kabila kuri Televiziyo y’igihugu RTNC

Yanditswe: Friday 05, Apr 2019

Sponsored Ad

Abakongomani barakajwe bikomeye n’amashusho ya Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ahora aca kuri TV y’igihugu RTNC kandi nta mwanya agifite mu butegetsi.

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza imbere mu gihugu, ANR, rwahamagaje ushinzwe ibiganiro kuri Radio na Television by’igihugu,RTNC, rumutegeka guhagarika gucishaho amashusho ya Joseph Kabila nkuko ikinyamakuru Jeune Afrique cyabitangaje.

ANR yavuze ko iyi TV y’igihugu RTNC ikabije kwerekana cyane amashusho ya Joseph Kabila nk’aho akiri perezida kandi aherutse gusimburwa na Felix Tshisekedi.

Uretse iyi RTNC,indi TV yitwa Télé 50 nayo yahawe gasopo kubera ko nayo ikunda kwerekana amashusho ya Joseph Kabila mu biganiro byayo bitandukanye.

Benshi mu bakurikirana politiki ya RDC bavuze ko nta gitangaje kirimo kuba Joseph Kabila wamaze imyaka isaga 18 ari perezida w’iki gihugu agihabwa agaciro kuri RTNC kuko ngo n’ubundi yemeye ko Tshisekedi amusimbura kugira ngo abe igikoresho cye.

Benshi bemeza ko Martin Fayulu ariwe watsinze amatora ku bwiganze bwinshi bw’amajwi ariko Kabila akamwiba,agashyiraho Felix Tshisekedi kuko bizamworohera kumuvugiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa