skol
fortebet

Abakoze ya porogaramu ya Face App ihindura abantu abasaza n’abakecuru bagiye gutabwa muri yombi

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ibiro by’ubutasi bya Amerika ‘FBI’ bugiye guta muri yombi abayobozi bakoze porogaramu ihindura abantu amasura nyuma yuko aya mafoto ashobora kuzabagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Sponsored Ad

Umusenateri ukomeye muri Leta Zunzu Ubumwe z’Amerika Chuck Schumer yatanze ikirego ku biro bikuru by’ubutasi [ FBI] nyuma yuko abonye ko izi foto zishobora kuzagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage bose bo ku isi cyane abatuye muri Amerika.

Ibi byatumye Leta ya New York yandikira ibaruwa FBI iyisaba gukurikiranira hafi abakoze iyi Porogaramu kugirango bagezwe imbere y’amategeko bakanirwe urubakwiye.

Ibi bibaye nyuma y’uko kuva taliki ya 14 Nyakanga 2019 , ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’abantu batandukanye bahinduye amasura yabo mo ay’abakecuru n’abasaza ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kwishyiraho ubwanwa ndetse n’ibindi.

Chuck Schumer yaboneyeho kuvuga ko iyi Porogaramu ishobora kuzagira ingaruka mbi ku baturage batuye muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Kuri ubu ntiharatangazwa niba kompanyi y’Abarusiya ‘Wireless Lab’ bakoze iyi porogaramu bamaze kugezwaho ibaruwa n’igihe bazagerera imbere y’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa