skol
fortebet

Abakozi bo mu rugo b’abanya-Libani bajugunywe ku mihanda muri Ethiopia kubera Coronavirus

Yanditswe: Saturday 18, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umubyeyi wo muri Ethiyopia Alemtsehay Nasir, yagiye muri Libani arota ko akazi ko mu rugo we katuma ashobora kubona amafaranga menshi kugirango abeho neza we n’umuhungu we muto.

Sponsored Ad

Ariko nubwo yari yatangiye gukora, yirukanwe igitarganya igihe icyorezo cya Covid-19 cyatangirag kwibasira ibihugu bigize iyi Si dutuye, maze abakoresha be bamujugunya ku muhanda ntaho kujya.

Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko bamujugunye ku muhanda uri hanze ya ambassade ya Etiyopiya mu nkengero za Beirut, uyu akaba ari umwe mu bagore babarirwa mu magana batereranywe n’abakoresha, mu badafite uburyo bwo gutaha nyuma y’iki cyorezo, hejuru kandi y’ikibazo cy’amafaranga kubera ubukungu bwa Libani bwazahaye cyane.

Amategeko agenga umurimo muri Libani atanga uburinzi buke ku bakozi b’abimukira, icyo abo bagore bose bashobora kwiringira n’uko imiryango y’abagiraneza yabafasha gutaha bagasubira iwabo.

Amakuru aturuka muri guverinoma ya Libani avuga ko Ethiyopia ifite umubare munini w’abakozi bo mu rugo b’abimukira muri Libani.

Ibitekerezo

  • Title y’inkuru nihuye na content.

    Ni abakozi bo mu rugo b’abanyalibani bakugunywe muri Ethiopia, cga ni abanyarthiopia bajugunywe muri Liban?

    Munezero we? Iyo ukoze title icuramye uba wumva unezerewe?!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa