skol
fortebet

Abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za guverinoma barimo Minisitiri Ngirente,bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Robert Mugabe

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu bitandukanye bo muri Afurika barimo n’abahagarariye za guverinoma bateraniye i Harare mu murwa mukuru wa Zimbabwe,Harare, gusezera ku murambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida.

Sponsored Ad

Mu kibuga cy’umupira gikuru cy’igihugu [Rufaro stadium] aho uyu muhango wabereye, umurambo we watambukijwe uherekejwe n’itsinda rya muzika rya gisirikare.Minisiitiri w’intebe Dr. Eduard Ngirente niwe wari uhagarariye u Rwanda muri uyu muhango.

Iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000, ariko kimwe cya kane cyacyo cyonyine ni cyo cyari cyuzuye.

Mugabe afatwa nk’intwari, gusa hari Abanya-Zimbabwe benshi bari bavuze ko batitabira uyu muhango mu kwigaragambiriza ibikorwa by’ikandamiza byaranze imyaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe.

Abakuru n’abahoze ari abakuru b’ibihugu barenga icumi bitabiriye uyu muhango.

Barimo nka Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida Theodore Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea.

Uyu muhango uje ukurikira ubushyamirane bwari bwabayeho hagati ya leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe ku hantu azashyingurwa.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu nibwo impande zombi zumvikanye ko azashyingurwa mu irimbi ry’intwari.

Bwana Obiang, wageze ku butegetsi mu mwaka wa 1979 ubu akaba amaze kurenza imyaka 37 Mugabe we yamaze ku butegetsi, yavuze ko "yari umutegetsi ntagereranywa ku mugabane w’Afurika" ndetse ashimagiza gahunda ye itavugwaho rumwe yo kwigarurira amasambu ya banyamucye b’abazungu.

Ati: "Abaturage ba Zimbabwe bazahora iteka bishimira ko yambuye ubutaka abazungu akabuha abaturage be".

Uwamusimbuye, Perezida Emmerson Mnangagwa - wari wicaye inyuma gato ho imyanya ibiri uvuye kuri Grace Mugabe, umupfakazi wa Bwana Mugabe, yavuze ko "yari umuntu ureba kure".

Yongeyeho ati: "Igihugu cyacu kiri mu marira".

Ariko hari benshi i Harare batitabiriye uyu muhango, mu gihe ibiciro by’ibya nkenerwa by’ibanze mu buzima bikomeje kwiyongera ndetse n’ibura ry’akazi mu gihugu.

Umwe mu bahatuye yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Ubu turishimye kurushaho kuko atagihari. Ni iki cyatuma njya kumusezeraho? Nta lisansi [essence] mfite".

Ati: "Nta kintu kijyanye na we tugishaka kumva. Ni we waduteye ibibazo dufite".

Bwana Mugabe azashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu riri i Harare, nkuko bivugwa n’umuryango we, nyuma y’ukutumvikana hagati yawo na leta kwari kwabayeho ku hantu azashyingurwa.

Leo Mugabe, mwishya we akaba n’umuvugizi w’umuryango, yavuze ko ibyo bikwiye kuba mu gihe kigera hafi ku kwezi kumwe, nyuma yo kuzura kw’ahantu hashya hagenewe Mugabe muri iri rimbi ry’intwari.

Bwana Mugabe yapfuye ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cyenda afite imyaka 95 y’amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivuriza.



Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa