Abalendu baguye gitumo ingabo za Leta ya Kongo FARDC bica bane
Yanditswe: Saturday 04, May 2019
Ingabo zo mu bwoko bw’Abalendu zateye ibirindiro by’ingabo z’igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,FARDC ahitwa Musekere, mu ntara ya Ituri, hafi y’ikiyaga cya Albert zica abasirikare bane.
Izi ngabo z’Abalendu zateye aba basirikare zibatunguye mu birindiro byabo zirabrasa karahava gusa nabo baje kuzisubiza rurambikana.
Umugaba w’ingabo za RDC zirwanira mu mazi I Kasenyi muri Ituri , Lieutenant-Général Egide Ngoy,niwe watangarije aya makuru AFP ko baguwe gituma n’inyeshyamba z’Abalendu.
Yagize, ati: “Twarwanye, turabirukana muri Musekere. Twishe 13 mu baduteye. Natwe twatakaje bane mu basirikare bacu.”
Mu mpera z’umwaka ushize,Abalendu barwanye n’ubundi bwoko bw’Abahema bapfa ubutaka,bituma abarenga ijana bapfa,abandi ibihumbi 300 bavuye mu byabo, bamwe muri bo bahungira muri Uganda bambutse ikiyaga cya Albert.
Inkuru y’Ijwi rya Amerika
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *