skol
fortebet

Abana 10 bakubiswe n’inkuba ubwo barimo bakina umupira

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kanama, Odeamacaku muri Ayivu y’uburengerazuba, mu Karere ka Arua, mu gihugu cya Uganda, abana icumi bari mu kibuga bakina umupira w’amaguru bakubiswe n’inkuba harokoka umwe gusa abandi icyenda bahita bapfa .

Sponsored Ad

Nk’uko byemejwe n’Umuryango ushinzwe gutabara imbabare wa Croix Rouge ya Uganda, umwana umwe muri abo bana bakinanaga umupira niwe wenyine warokotse, .

Croix Rouge ivuga ko “abana bari hagati y’imyaka 13 na 15 bahuye n’urupfu rwabo ubwo bari barimo gukina umupira w’amaguru.”

Chimpreports yatangaje iyi nkuru ivuga ko imyirondoro y’aba bana bakubiswe n’inkuba itahise ishyirwa ahagaragara.

Ni mu gihe imirambo yabo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Arua.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa