skol
fortebet

Abana bo muri Afurika y’Epfo batangiye urugendo rwerekeza mu Misiri bari mu ndege bikoreye bazanyuza no mu Rwanda

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

Abana b’ingimbi n’abangavu bakomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo baciye ibintu kubera indege bikoreye ndetse iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri.Yahagaze bwa mbere muri Namibia nta kibazo igize.

Sponsored Ad

Aba bana bari kuvugwa cyane mu binyamakuru bavuga ko bizabafata ibyumweru bitandatu mu kurangiza urwo rugendo rwa kilometero 12000 rwerekeza mu Misiri.

Iyo ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4 yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 bakomoka mu miryango y’amikoro atandukanye.

Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko ari na we mupilote w’iyi ndege, yagize ati: "Intego y’iki gikorwa ni ukwereka Afurika ko buri kintu cyose gishoboka iyo ugishyizeho umutima".

Abo bana bakoze iyo ndege mu gihe cy’ibyumweru bitatu, bagendeye ku bikoresho byakorewe muri Afurika y’Epfo n’uruganda rukora indege zo muri ubwo bwoko.

Ibyo bikoresho byazanwe hamwe n’ibice bito by’indege bibarirwa mu bihumbi byagombaga guteranywa.

Agnes Seemela w’imyaka 15 y’amavuko ati: "Iyo ndebye iyi ndege, numva nishimye cyane, sinshobora kwiyumvisha ibyo twakoze. Mba numva ari nk’umwana wanjye. Ndayikunda cyane".

Avuga ku rugendo rwabo rwa mbere bava mu mujyi wa Johannesburg berekeza i Cape Town, mbere yo gutangira urugendo nyirizina rwerekeza i Cairo, Agnes yagize ati: "Iguruka neza cyane ndetse uba ubona neza ibice bitandukanye by’aho tunyura.

Bwa mbere, abaturanyi baguye mu kantu - ntabwo babyumvise ubwo nababwiraga ko nafashije mu gukora indege tuzagendamo tuva i Cape Town twerekeza i Cairo.Ariko ubu baranyishimiye cyane".

Uko ari batandatu, bazagenda bakuranwa gutwara iyo ndege - iriho amakarita y’Afurika ku mababa yayo yombi ndetse n’ibirango by’abaterankunga.

Megan yagize ati: " Kubona uruhushya rwo gutwara indege bingana no gusoza amasomo. Kubigeraho mu gihe nari mfite n’ibizamini byo hagati mu mwaka nagombaga gukora, ntabwo byari byoroshye".

Mu kwezi gushize kwa cumi, Megan ni bwo yakoze ibizamini bisoza amasomo, akaba yarabyiteguraga ari nako akora imyiteguro y’uru rugendo rw’indege.

Papa we, Des Werner, ni umupilote utwara indege zisanzwe z’abagenzi. Avuga ko ubusanzwe bifata amasaha 3000 abantu bakuze guteranya indege yo mu bwoko bwa Sling 4.

Yagize ati: "[Ayo masaha] Uyagabanyije n’abana 20 niyo mpamvu ushobora kubikora mu byumweru bitatu. Moteri n’ibyuma by’imbere mu ndege byakozwe n’impuguke, ariko ibindi byose bijyanye no gukora indege byakozwe n’abana".

Mu gusubira muri Afurika y’Epfo basoje urugendo rw’i Cairo, aba banyeshuri bavuga ko bazanyura mu yindi nzira, bagahagarara muri Uganda, mu Rwanda, Zambiya na Botswana.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa