skol
fortebet

Abandi Banyarwanda 3 binjiye muri Uganda bafite ibyangombwa byabo baburiwe irengero ubwo bari mu masengesho

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Abandi Banyarwanda batatu binjiye muri Uganda bafite ibyangombwa byabo baburiwe irengero ubwo bari mu masenegsho yari yateguwe na Pasiteri Robert Kayanja.

Sponsored Ad

Jean Marie Iranyunva, Rameck Rukundo Niyonzima na Jonathan Rukundo bafatiwe muri Uganda kuwa 18 Gashyantare 2019 bafashwe n’Urwego rw’Iperereza rwa Gisirikare muri Uganda (CMI) ubwo bari Kololo, mu Mujyi wa Kampala mu bikorwa by’amasengesho.

Ikinyamakuru Virunga Post cyemeza ko aba Banyarwanda baburiwe irengero, hakaba hataramenyekana irengero ryabo n’aho bahereye.

Iyi nkuru ivuga ko aba Banyarwanda binjiye muri Uganda bafite ibyangombwa byabo ariko bakaburirwa irengero ubwo bari mu masenegsho yari yateguwe n’umwe mu bapasteri bazwi cyane muri Kampala, Robert Kayanja.

CMI yakunze kugaruka mu matwi ya benshi ku bijyanye n’ibibazo by’ishimutwa, itabwa muri yombi n’iyicarubozo ikorera Abanyarwanda. Benshi mu bo yakojejeho intoki bagaruwe mu Rwanda, baje bayigize indahiro.

Uru rwego ruyobowe na Brig. Gen. Abel Kandiho ntacyo rujya rutangaza kuri ibi birego. Uganda itangaza ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba ari intasi z’u Rwanda, ingingo abafatwa bagiye bahakana bivuye inyuma. U Rwanda ruvuga ko rutumva impamvu y’iri tabwa muri yombi.

Kuri ubu, Ubuyobozi bw’u Rwanda bwamaze kugira inama abaturage babwo ko baba baretse kwerekeza muri Uganda mu gihe ibi bibazo bitarakemuka. Buvuga ko ibi ari mu nyungu z’umutekano wabo.

Buvuga kandi ko kuri ubu mu magereza yo muri Uganda habarurwa Abanyarwanda 190 mu gihe 900 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu mu myaka ibiri ishize. Uganda yo ihakana ko nta Munyarwanda n’umwe ufungiwe ku butaka bwayo.

Ibitekerezo

  • Ubundi se bajyagahe niba Leta ibaburira bo bakabicamazi nibumve nyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa