skol
fortebet

Abantu 16 bapfiriye mu mubyigano wabereye muri Sitade

Yanditswe: Thursday 27, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu 16 nibwo bamaze kumenyekana ko baguye mu mubyigano wabereye ku miryango ya Stade Mahamasina Municipal Stadium iherereye mu murwa mukuru Antananarivo kuri uyu wa Gatatu,ubwo bavaga mu birori by’ubwigenge bw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Inkuru ya BBC ivuga ko ubwo akarasisi karangiraga abaturage bagerageje gusohoka maze polisi ifunga imiryango. 16 nibo byemejwe ko baguye muri uyu mubyigano.

Muri Nzeri umwaka ushize nabwo kuri iyi Stade habere umubyigano ukomeye ubwo haberaga umupiraw’amaguru umuntu umwe ahasiga ubuzima naho abasaga 30 itatu bahakomerekera ku buryo bukomeye.

Kuri uyu wa Gatatu , abantu babarirwa mu bihumbi bahuriye kuri Stade nkuru ya Antananarivo bagiye mubirori byo kwizihiza isabukuru ya 59 igihugu cyabo kibonye ubwigenge.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko akarasisi karangiye, abashinzwe umutekano bafunguye imiryango kugira ngo ababishaka basohoke.

Ubwo abantu benshi bashakaga gusohoka, ababibonye bavuga ko polisi yahise ifunga vuba vuba imiryango myinshi maze bigateza umubyigano udasanzwe.

Jean Claude Etienne Rakoto ni umwe mu bari muri ibi birori , yavuze ko we na bagenzi be babonye imiryango ifunguwe bagahita bahaguruka ngo batahe.

Yagize ati: “Ako kanya abantu bahise batangira kwiruka ngo basohoke mbere. Bamwe banaduhutaje cyane ngo baduceho”.

Perezida wa Madagasacar Andre Rajoelina nyuma y’ibirori yahise ajya gusura abari mu bitaro kubera aka kaga, abwira abanyamakuru ko abakomeretse bose Leta izishingira ubuvuzi bwose buzabahabwa.

Madagascar yabonye ubwigenge Tariki ya 26 Kamena 1960.Muri ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru y’ubwigenge bwayo kandi bikaba byari byanitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari uherekejwe na Madamu we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa