skol
fortebet

Abantu 20 bahitanwe n’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yaturikiye mu muhanda

Yanditswe: Sunday 26, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku wa gatatu w’iki Cyumweru dusoza, ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yaturikiye mu majyepfo ya Nigeria mu masangano manini y’umuhanda uhuza leta za Edo na Delta, ihitana byibuze abantu 20.

Sponsored Ad

Impanuka zihitana abantu zikunze kugaragara ku mihanda yo muri Nigeria idafashwe neza.

Ababibonye bavuga ko benshi mu bahasize ubuzima bafatiwe mu muriro ubwo bageragezaga kwiba peteroli muri iyi tankeri yari yakoze impanuka.

Umuriro wahise ukwira mu zindi modoka zimwe na zimwezari hafi aho ku muhanda.

Umuvugizi wa guverinoma ya Delta yabwiye BBC ko iyi kamyo yakoze impanuka ubwo umushoferi wayo yaburaga ubuyobozi bwayo mu gihe yagerageje kunyura ahantu habi kuri uwo muhanda.

Ikamyo yarahirimye maze ibiyirimo byisuka hasi bikwira no mu ibinogo byari muri uwo muhanda. Mu gihe abantu barimo gushakisha peteroli nibwo iturika ryayo ryabaye.

Ibyumweru bitatu bishize abantu bagera kuri 35 biciwe mu majyaruguru ya Benue ubwo indi kamyo nayo yari itwaye ibikooka kuri petereli yaturikaga mu muhanda hafi y’umudugudu wabo.

Impanuka nk’iyi nanone yabaye mu mwaka wa 2012 mu mujyi wa Port Harcourt, uherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba, yahitanye byibuze abantu 92 bageragezaga gukuramo lisansi yavuye muri tankeri yaguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa