skol
fortebet

Abantu 26 barimo n’abanyamahanga biciwe muri Hoteli yo muri Somalia

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2019

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 26 barimo abanyapolitiki,abanyamakuru n’abanyamahanga, baraye biciwe muri hoteli yo mu mujyi wa Kismayo mu majyepfo ya Somalia n’abagizi ba nabi bo mu mutwe wa Al Shabab.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru BBC kiratangaza ko muri iki gitero cy’ubwihebe, imodoka yari yuzuye amabombe yaje kuri hoteli yitwa Asasey iri ku cyambu cya Kismayo ihita iturika.Ibyihebe byitwaje imbunda byahise biyinjiramo bitangira kurasa abantu bari mu nama yateguraga amatora ategerejwe muri aka karere mu minsi iri imbere.

Mu bishwe hakaba harimo umunyamakuru w’umunya Canada ufite inkomoko muri iki gihugu cya Somalia witwa Hodan Naleyah, n’umugabo we, hamwe n’abanyamahanga batandukanye.

Umunyapolitike wo muri aka gace,Abanyakenya 3,Abanyatanzania 3 n’umwongereza umwe biciwe muri iki gitero.

Umutangabuhamya wabonye ibi biba witwa Hussein Muktar yagize ati “Muri Hoteli habaye akavuyo.Nabonye imirambo myinshi ivanwa muri hoteli,abantu bamwe bahungiye mu nyubako zo hafi aho.”

Byasabye umwanya munini kugira ngo Leta yongere kwisubiza iyi Hoteli yari yatewe n’ibi byihebe.

Perezida Ahmed Mohamed yavuze ko abantu 26 aribo bapfuye hanyuma abagera kuri 50 barakomereka.Ibyihebe 4 nabyo byiciwe muri iki gitero.

Umutwe wa Al-Shabab ugendera ku mahame akaze y’idini rya Islamu niwo wiyitiriye iki gitero.


Umunyamakurukazi Hodan Nalayeh wo muri Canada ariko ufite inkomoko muri Somalia nawe yiciwe muri iki gitero cy’ibyihebe n’umugabo we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa