skol
fortebet

Abantu 5 bahamwe n’icyaha cyo kwica Papa wa Joseph Kabila barekuwe

Yanditswe: Saturday 18, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yafunguje abantu batanu bahamwe n’icyaha cyo kugira uruhare mu kwica se wa Joseph Kabila, Laurent Desire Kabila, nyuma y’imbabazi yabahaye nk’Umukuru w’Igihugu tariki ya 30 Kamena 2020.

Sponsored Ad

Aba barimo mubyara wa Kabila, Col. Eddy Kapend watawe muri yombi tariki ya 24 Mutarama 2001, agakatirwa igihano cy’urupfu mu 2003 gusa ntiyicwa, ahubwo akatirwa burundu. Harimo kandi Jean-Claude Kamwanga, Jean Jacques Kapia, Maurice Kolokota, Meshack Luhunga na Koto Dur, bose bari hafi kumara imyaka 20 bari mu buroko.

Laurent Kabila yarashwe tariki ya 16 Mutarama 2001 gusa igihe yapfiriye nticyavuzweho rumwe. Abarimo uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima, Leonard Mashako Mamba yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu yahise apfa, gusa abandi bakemeza ko yapfiriye muri Zimbabwe tariki ya 18 Mutarama, ubwo yari yagiye kuvurwa ibikomere.

Ubwo Laurent Kabila yari amaze kuraswa, umuhungu we, Joseph Kabila ni we wahise afata ubutegetsi kugeza tariki ya 25 Mutarama 2019, ubwo Felix Tshisekedi yarahiriraga izi nshingano.

Ibitekerezo

  • Bavuga "Se wa Kabila" ntibavuga "Papa wa Kabila"!

    Mukuri mugerageze kubaha uririmi rwacu. mumenye nuko rukoreshwa. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa