skol
fortebet

Abantu 6 bahitanywe n’uburozi bahawe na pasiteri wabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Ruffus Phala ukomoka muri Afrika y’Epfo ari guhigwa bukware na polisi kubera imiti aherutse kunywesha abayoboke be 10 none 6 mu bayinyoye bamaze kuhasiga ubuzima abandi 4 barembeye mu bitaro.

Sponsored Ad

Nyuma yo guhagurutsa abayoboke be 10 mu iteraniro gukora mu cyumweru gishize,pasiteri Ruffus Phala yakoze amahano abanywesha imiti y’uburozi mu rwego rwo kwerekana ko ntacyo yabatwara bitewe no kwizera bafite, none 6 muri bob amaze gupfa.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bibitangaza,uyu mupasiteri yahamagaye aba bayoboke be ababwira ko ntacyo uburozi bwabatwara kubera imyizerere yabo,bayinywa nk’abanywa amazi byaviriyemo 6 urupfu,abandi 4 nabo bashobora kubakurikira kuko barembye cyane.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo uyu mupasiteri yabuze ubwo polisi yamusangaga iwe ndetse kugeza ubu ntaraboneka ngo aryozwe amakosa ye.

Mu mwaka wa 2016,undi mupasiteri wo muri Afurika y’Epfo mu itorero ryitwa AK Spiritual Church yanywesheje imiti yica udukoko abayooboke be ababwira ko urabakiza uburwayi bwabo, benshi bahasiga ubuzima.

Ibitekerezo

  • Ariko abarokore banaciye kwisi ko barimo koreka imbaga nabo batiyibagiwe. Ibyo bakora: gusinyisha amasezerano, kugenda hejuru yamaxi, kwerekw .. ni ubuyobe bukomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa