skol
fortebet

Abantu babarirwa hagati ya 100, 000 na 200, 000 bashobora guhitanwa na Coronavirus muri Amerika

Yanditswe: Tuesday 31, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko abantu bari hagati y’ibihumbi ijana na magara abiri bashobora guhitanwa na Coronavirus muri iki gihugu ayoboye aboneraho gusaba abanyamerika kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu gukumira iki cyorezo abantu basiga intera ndende hagati yabo.

Sponsored Ad

Kugeza uyu munsi, Amerika niyo ifite abantu benshi ku Isi bamaze kwandura iki cyorezo, abarenga 159, 000 bemejwe ko bacyanduye.

Kuva Coronavirus yatangira kwibasira abatuye isi mu mpera z’umwaka ushize gihereye mu mujyi wa Wuhan mu bushinwa, abantu barenga 775, 000 ku isi yose bamaze kwandura, abamaze gupfa ni hafi 37, 000 mu gihe 160, 000 bakize abandi bakaba bakibana n’iyi Virus yiswe COVID-19.

Kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe, Perezida Trump yatangaje ko mu gihugu cye abantu barenga miliyoni bamaze gusuzumwa Coronavirus ndetse anasaba abanyamerika kwirinda cyane iyi Virus yitaga iy’abashinwa mu minsi mike ishize. Yabasabye kujya bashyira intera ndende hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda ko yakwira hose mu gihugu.

Yagize ati “Ni inshingano ya buri wese kugira ngo dutsinde iyi ntambara, Buri munyagihugu wese, imiryango ndetse nubushabitsi byagira uruhare mu guhagarika iyi Virus.”

Yakomeje agira ati ” Uyu ni umurimo wo gukunda igihugu dusangiye. Tugomba kwiha ingamba nshya muri iyi minsi 30 kandi ni iminsi y’ingenzi cyane.”

Trump ari kuvuga ibi mu gihe muri Qatar kuri uyu wa mbere batangaje ko icyorezo kiri kwiyongera mu gihugu ndetse batangaza abantu 59 bashya bayanduye bituma umubare wabayirwaye muri Qatar ugera kuri 693, harimo 51 bitaweho n’abaganga bagakira mu gihe umuntu umwe yamuhitanye nkuko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa