Abantu basaga 500 nibo bamaze guhitanwa na wa mwuzure(AMAFOTO)

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 August 2017 Yasuwe: 889

Umwuzure wibasiye ibihugu byo mu majyepfo ya Aziya birimo Nepal, Bangladesh n’u Buhinde wishe abasaga 500 na ho abarenga miliyoni 16 mu bakurwa mu byabo.

Martin Faller, umuyobozi uhagarariye Umuryango utabara imbabare(Croix Rouge) muri aka karere yatangaje ko abarenga 1/3 cy’abatuye Bangladesh na Nepal bavuye mu byabo ndetse n’abarenga miliyoni 11 batuye mu majyaruguru y’u Buhinde bakaba bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure.

Yongeyeho ko uyu mwuzure ari umwe mu biza bikomeye bibayeho muri iyi myaka ndetse abahunze bakaba bafite ikibazo cy’ibiribwa bike ndetse n’uburwayi.

Bangladesh ni kimwe mu bihugu byibasirwa n’imyuzure ikomeye ku Isi ndetse bikaba byitezwe ko ikibazo gishobora kugira ubukana burenze uko byifashe.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere muri ibi bihugu batangaje ko mu kirere cy’aho hakiri imvura nyinshi, ikintu gituma kugeza ibiribwa n’ubundi butabazi bw’ibanze ku bahunze uyu mwuzure bigorana.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru umwuzure wari wahitanye abarenga 250 muri Nepal na Bangladesh, umubare ushobora kwiyongera isaha iyo ariyo yose.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Icyamamare muri sinema cyatutse Trump kiramwandagaza

Icyamamare mu gukina filimi Samuel L Jackson cyatutse bikomeye perezeda...
25 February 2018 Yasuwe: 801 0

Imbwa zateze umwana w’umukobwa wari uvuye ku ishuli ziramwica

Umukobwa w’imyaka 12 witwa Liza Kanareikina ukomoka muri Ukraine yahuye...
24 February 2018 Yasuwe: 1855 0

Intare zari zariye karungu zitera imodoka yarimo abantu bari baje...

Intare zari zariye karungu zateye imodoka ya Hyundai yarimo abagore 2...
22 February 2018 Yasuwe: 5249 1

Batawe muri yombi kubera gushaka kwicisha abana inzara

Umugabo witwa Benito n’umugore we Carol Gutierrez bakomoka muri Arizona muri...
21 February 2018 Yasuwe: 958 0

Madonna yatangaje ko umuhungu we azaba perezida wa Malawi

Umuhanzikazi Madonna wo muri USA yatangaje ko umuhungu we David Banda...
20 February 2018 Yasuwe: 1151 0

Umugabo yinginze umugore ngo batere akabariro undi afata umuhoro...

Polisi ya Uganda iri mu iperereza ku kibazo cy’ umugabo w’ imyaka 38 watemwe...
20 February 2018 Yasuwe: 3623 0