skol
fortebet

Abantu batunguwe no kubona umukobwa w’ikizungerezi aza gusura umusore w’umukanishi ku kazi

Yanditswe: Sunday 18, Oct 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Kenya, amafoto y’umusore ukora umwuga w’ubukanishi n’umukunzi we w’ikizungerezi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko uyu mukobwa amusanze ku kazi mu igaraje akoreramo amutunguye.

Sponsored Ad

Nk’uko umwe mu bavuze kuri aya mafoto yabitangaje kuri facebook, ngo uyu musore yari yaroherereje uyu mukobwa amafaranga y’itike ngo amusure ku kazi nk’uko bimaze kumenyerwa mu gihugu cya Kenya, aho umusore yoherereza amafaranga umukobwa kugirango azamusure, gusa ngo abakobwa benshi iyo bamaze gushyikira ayo mafaranga bahindura gahunda umusore agategereza agaheba.

Kuri iyi nshuro ariko siko byagenze nkuko amafoto abigaragaza, uyu musore ntiyashoboye kwihangana nyuma yo gutungurwa n’uyu mukobwa w’ikizungerezi.

Nkuko bigaragara kuri aya mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, umukobwa yaje gusura uyu musore amutunguye aho aba bombi bagaragaye bishimye cyane bitera benshi gucika ururondogoro dore ko yaje umusore amaze kwiheba atekereza ko atakije.

Uyu mukobwa ngo yahise amusohokana akiyambariye imyenda y’akazi nuko bajya kuganira.

Ibitekerezo

  • Iyaba abakobwa bose bari bameze nkuyu mukobwa 🤭🤭 franchement je suis fière d’elle😘👌

    Abantu nibakagirengo kuba ukora akazi kitwako gaciriritse byatumama utakundana n umukobwa mwiza cyagwa ngo ushake umugore mwiza ibyo nitukabyibeshyeho kandinampamvu yogusuzugura akazi nakazi kabi kabaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa