skol
fortebet

Abanya Kenya barasaba u Rwanda kurekura bene wabo baherutse gufungwa bazira kwambura urubyiruko bakarubeshya ko baruha amadolari 197 y’ubuntu

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bamwe mu banyakenya bakoresha urubuga rwa Twitter batangiye inkubiri bise #KagameFreeKenyans basaba ko abenegihugu babo bafungiye mu Rwanda barekurwa.

Sponsored Ad

Abo basabira kurekura ni Charles Kinuthia n’abakozi be babiri barimo umwe w’umugore bamaze ukwezi bafunzwe by’agateganyo muri gereza nkuru ya Kigali i Mageregere.

Charles Kinuthia azwi na bamwe mu banya Kenya nk’utegura inama z’ubujyanama buganisha ku bukungu zitwa ’Wealth Fitness International’.

Mu nkubiri ya #KagameFreeKenyans, abanyakenya bamwe barinubira kuba Charles Kinuthia na bagenzi be barafunzwe kubera iyi nama bateguye i Kigali kandi basanzwe ngo bazikora n’ahandi ku isi.

Bagaragaza amafoto ya zimwe muri izo nama yakoze i Dubai, i Lagos, i Addis Ababa, n’izo yateganyaga i Nairobi, Kuala Lumpur, Doha na Abu Dhabi, bakavuga ko Kigali itari umwihariko.

Tariki 25 z’ukwezi gushize,nibwo ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre,ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ’wealth and fitness summit’ ndetse ko ngo babwiwe ko baratahana amadolari 197.

Abari bitabiriye iyi nama bavuze ko babwiwe ko bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Abaje muri iyi nama babwiye BBC ko basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Iyi nama ntiyabaye ndetse benshi ntibasubijwe amafaranga yabo nyuma yo gukomwa mu nkokora n’umubare mwinshi w’abayitabiriye.

Charles Kinuthia na bagenzi be batawe muri yombi,ndetse baburanishirizwa mu rukiko rwa Kagarama bashinjwa ibyaha byo gukoresha inama itemewe no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushukanyi.

Abaregwa bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye, gusa ngo uru rubyiruko rwumvise nabi ubutumwa rwahawe.

Mu kwezi gushize nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwakatiye gufungwa by’agateganyo aba banya kenya mu gihe hagikorwa iperereza.

Iri fungwa ryabo ryahuriranye n’ikiruhuko cy’ubucamanza mu Rwanda, kizarangira mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri bakaburana mu mizi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa