skol
fortebet

Kenya: Miliyoni 19 zazindukiye mu matora ya Perezida, hari abageze ku biro by’ itora saa Cyenda z’ igicuku

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Abanya Kenya kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017, babyukiye mu gikorwa cyo matora gutora umukuru w’igihugu aho aba mbere mu masaha ya saa cyenda z’igicuku bari bageze ku biro by’itora.
Abahatanira kuyobora Kenya ni abakandida 9 gusa babiri nibo bahabwa amahirwe kurusha abandi
Aba ni Uhuru Kenyatta usanzwe ari perezida na Raila Odinga, ibi bantu benshi batandukanye bari kuvuga ko bishora kuzamura imvururu mu burasirazuba bw’ Afurika.
Uhuru Kenyatta w’imyaka w’imyaka 55, ahanganye na (...)

Sponsored Ad

Abanya Kenya kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017, babyukiye mu gikorwa cyo matora gutora umukuru w’igihugu aho aba mbere mu masaha ya saa cyenda z’igicuku bari bageze ku biro by’itora.

Abahatanira kuyobora Kenya ni abakandida 9 gusa babiri nibo bahabwa amahirwe kurusha abandi

Aba ni Uhuru Kenyatta usanzwe ari perezida na Raila Odinga, ibi bantu benshi batandukanye bari kuvuga ko bishora kuzamura imvururu mu burasirazuba bw’ Afurika.

Uhuru Kenyatta w’imyaka w’imyaka 55, ahanganye na Raila Odinga w’imyaka 72, umaze kwiyamamariza kuba perezida inshuro eshatu zose ariko adatsinda, iyi ikaba ari inshuro ya kane yiyamamaza.

Odinga avuga ko yiteguye gutsinda nyuma y’uko amatora yo 2007 na 2013 avuga ko yibwe amajwi bigatuma adatsinda. Umutekano uracunzwe ku buryo bukomeye kuva mu ijoro ryakeye aho buri site y’itora hari Ingabo zigiye zicunze umutekano.

Abatora barabarirwa muri million 19 bakaba bari gutorera ku biro by’itora 40,883.

Uhuru Kenyatta aramutse atsinzwe aya matora yaba abaye Perezida wa Mbere wa Kenya uyoboye manda imwe agatsindwa atayoboye iya kabiri.

Aya matora abaye nyuma y’ iminsi ine Abanyarwanda batoye Perezida wa Repubulika mu matora Perezida Paul Kagame yatowe ku majwi 98,63 nk’ uko byagaragarajwe n’ imibare y’ agateganyo.

Kimwe mu byo amatora yo muri Kenya ahuriyeho n’ ayo mu Rwanda ni ukuzinduka kw’ abaturage kuko mu Rwanda tariki 4 Kanama hari umuturage wo mu karere ka Musanze wageze ku biro by’ itora saa saba z’ igicuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa