skol
fortebet

“Abanyafurika miliyoni 350 bazaba bugarije n’ ubukene muri 2032” Oxfam

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Iyi shusho iragaragaza umukire umwe atunze kurusha abantu 99, ishusho yakuwe kuri murandasi
Umuryango mpuzamahanga Oxfam International, ufite mu nshingano kurwanya akarengane n’ ibitera ubukene watangaje ko muri Afurika hari ikibazo gikomeye cy’ ubusumbane hagati y’ abakire n’ abakene kandi ko nibikomeza bizagera muri 2032 Abanyafurika bagera kuri miliyoni 350 bugarijwe n’ ubukene.
Umuyobozi w’ uyu muryango Oxfam akaba n’ umugore w’ umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda Dr Kizza (...)

Sponsored Ad

Iyi shusho iragaragaza umukire umwe atunze kurusha abantu 99, ishusho yakuwe kuri murandasi

Umuryango mpuzamahanga Oxfam International, ufite mu nshingano kurwanya akarengane n’ ibitera ubukene watangaje ko muri Afurika hari ikibazo gikomeye cy’ ubusumbane hagati y’ abakire n’ abakene kandi ko nibikomeza bizagera muri 2032 Abanyafurika bagera kuri miliyoni 350 bugarijwe n’ ubukene.

Umuyobozi w’ uyu muryango Oxfam akaba n’ umugore w’ umunyapolitiki utavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda Dr Kizza Besigye, Madamu Winnie Byanyima yabitangaje kuri uyu wa 5 Gicurasi 2017, muri raporo yagejeje kubitabiriye inama ya 27 yiga ku bukungu bw’ Isi iteraniye muri Afurika y’ Epfo. Iyi nama irimo kwiga ku bukungu bw’ Afurika.

Yagize iti “7 mu bihugu 20 bifite ikinyuranyo kinini hagati y’ abakire n’ abakene biri muri Afurika, nibikomeza gutya muri 2032 Abanyafurika barenga miliyoni 350 bazaba bugarijwe n’ ubukene”

Iyo nama yibabiriwe n’ abashoramari n’ abanyapolitiki bakomeye muri Afurika ndetse n’ abakuru ba bimwe mu bihugu byo kuri uyu mugabane.

Ni muri iyi nama Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yavugiyemo ko Zimbabwe aricyo gihugu cya kabiri giteye imbere kuri uyu mugabane w’ Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa