skol
fortebet

Leta ya Congo yasabwe gutangaza byihuse ingengabihe y’ itora rya Perezida

Yanditswe: Friday 18, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga uhoraho uhagarariye Ubufaransa mu muryango w’abibumbye, Anne Guégen, yabwiye inama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo igomba gushyira ahagaragara ingengabihe y’amatora muri iki gihugu byihutirwa, hakurikijwe umwanzuro wo ku itariki ya 31 Ukuboza umwaka ushize, wavugaga ko amatora agomba kuba muri uyu mwaka.
Nk’ uko Radio Okapi ibitangaza Anne Guégen yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 17 (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga uhoraho uhagarariye Ubufaransa mu muryango w’abibumbye, Anne Guégen, yabwiye inama y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo igomba gushyira ahagaragara ingengabihe y’amatora muri iki gihugu byihutirwa, hakurikijwe umwanzuro wo ku itariki ya 31 Ukuboza umwaka ushize, wavugaga ko amatora agomba kuba muri uyu mwaka.

Nk’ uko Radio Okapi ibitangaza Anne Guégen yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama mu nama igamije kwiga ku bibazo by’umutekano muke uri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo iri kubera I New-York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yagize ati:«Aya masezerano, yemejwe n’impande zose muri Congo ko habaho inzibacyuho mu gihe hategerejwe amatora kubera ikibazo cy’amikoro. Ni intabaza ko yashyirwa mu bikorwa nkuko byagenywe ndetse bikanaca mu mucyo. Birareba ubuyobozi bwa Congo ko bugomba kwiha igihe ntarengwa, hakanafatwa ingamba zose za ngombwa kugira ngo ategurwe neza, nkuko byemejwe muri aya masezerano. Amatora yizewe kandi anyuze mu mucyo agomba kuba nibura biramutse bitinze mu Kuboza k’uyu mwaka wa 2017. Bikaba ari ngombwa cyane ko ingengabihe yayo ishyirwa ahagaragara».

Uyu munyamabanaga uhoraho w’Ubufarasa mu muryango w’abibumbye yasabye kandi ko hakorwa ibishoboka byose imvururu n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu riri gukorwa muri Repbulika iharanira demokarasi ya Congo rigahagarara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa