Abanyarwanda 180 biga muri kaminuza ya Kampala ntibazagaragara mu birori byo kwambika amakanzu abaharangije

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 6 March 2019 Yasuwe: 2404

Ifoto@Internet

Mu gihe ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kampala bwemeje ko ibirori byo kwambara amakanzu ku banyeshuri bayirangirijemo, bizaba ejo kuwa Kane taliki ya 7 Werurwe 2019, Abanyeshuri bo muri iyi kaminuza 180 b’Abanyarwanda ntibazagaragara muri ibi birori.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kampala (Kampala University) bwatangaje ko aba banyeshuri b’Abanyarwanda batazitabira uyu muhango bitewe n’uko umutekano uri hagati y’ibihugu byombi udahagaze neza.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo Prof Badru Dungu Kateregga yavuze ko bariya banyeshuri batazaza kubera ko nta Munyarwanda wemewe kuva muri gihugu cye ajya Uganda.

Ati: “Abenshi mu banyeshuri b’Abanyarwanda dufite hano bari baragiye iwabo mu minsi yashize. Batubwiye ko batazabona uko baza kwifatanya na bagenzi babo ku munsi wo kwambara umwambaro w’abarangije Kaminuza. Turabasengera ko ibibazo hagati y’ibihugu byombi bizarangire vuba bazabone uko baza gufata impamyabumenyi zabo.”

Yavuze ko Kaminuza itazabarenganya ngo ibafate nk’abataritabiriye uriya muhango ku bushake bwabo kuko izi icyabibateye.

Prof Badru Kateregga avuga ko igihe cyose umubano hagati y’ibihugu byombi izasubirira mu buryo bariya banyeshuri bazajya gufata impamyabumenyi zabo.

Uyu muhango wa kwambika abanyeshuri barangije uzitabirwa n’Abanyeshuri 3 352 bose hamwe nibo bazambara uriya mwambaro w’abarangije Kaminuza. Muribo igitsina gabo ni 2 017 naho igitsina gore ni 1 335.

Muri bariya bose abakomoka muri Uganda ni 1 820 abasigaye ni abanyamahanga barimo Abanyarwanda n’abandi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo: Kenya, Abanya Tanzania, Somalia, Sudani y’epfo, u Burundi Ethiopina na Liberia.

Umushyitsi mukuru muri ibi birori azaba ari umwamikazi w’ubwami bwa Buganda witwa Sylvia Nagginda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi :Umurwanashyaka wa CNL yishwe abandi batandatu barakomereka

Umurwanashyaka w’ishyaka rya CNL ryashinzwe na Agayhon yaraye yishwe abandi...
19 August 2019 Yasuwe: 1101 0

Muri Uganda imodoka yaturitse hapfa abantu barenga 10

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 19 Kanama 2019, yatangaje ko haraye...
19 August 2019 Yasuwe: 876 0

Umugabo uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura perezida Nkurunziza...

Mu gihe habura igihe gito kugira ngo amatora mu Burundi abe,benshi bakomeje...
18 August 2019 Yasuwe: 5113 1

Afghanistan: Umwiyahuzi yaturikirije igisasu mu bukwe gihitana abantu 63...

Igisasu cyaturikiye mu bukwe bwaberaga i Kabul mu murwa mukuru wa...
18 August 2019 Yasuwe: 735 0

Bebe Cool yandagaje Bobi Wine na Chameleone asaba abanya Uganda...

Umuhanzi Moses Ssali uzwi Bebe Cool yavuze ko nta bushobozi bwo kuyobora...
18 August 2019 Yasuwe: 1882 0

Umuseriveri wo mu Bufaransa yarashwe n’umukiriya arapfa kubera gutindana...

Umuseriveri’ (serveur) w’i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa yarashwe...
18 August 2019 Yasuwe: 1577 0