skol
fortebet

Abanyarwanda bagera kuri 200 bafatiwe Kisoro mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda barafungwa

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda babarirwa hagati ya 150 na 200 bafatiwe Kisoro mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda barafungwa, ni mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza muri iki gihe aho u Rwanda rushinja Uganda guhohotera abanyarwanda bahakorera ingendo.

Sponsored Ad

Aba banyarwanda bafatiwe Kisoro ni hafi y’umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo, uyu mupaka uherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, uvuye kuri uyu mupaka kugira ngo ugere Kisoro ni iminota itarenze 15 ugenda na moto cyangwa n’ imodoka.

Ni mu gace kitwa Bufumbira aho abahatuye bafite aho bahuriye n’umuco w’abanyarwanda nk’ururimi kuko abahatuye bavuga i Kinyarwanda ndetse usanga abanyarwanda bafitanye amasano n’abatuye hakurya y’umupaka w’u Rwanda ( Ni ukuvuga muri Uganda).

Undi mubare munini w’abanyarwanda waherukaga kuvugwaho gufungwa , hari muri Nyakanga ubwo igisirikare cya Uganda cyafungaga abanyarwanda 40 bari bari gusenga mu rusengero ruri i Kampala.

Icyatumye aba banyarwanda bafatwa n’igisirikare na Plice bya Uganda ntikiramenyekana ariko amakuru avuga ko aba banyarwanda ngo baketsweho kuba maneko z’u Rwanda.

Aba banyarwanda bakimara gufatwa, babicaje hamwe bakikijwe n’ingabo na Police basuzuma ibyangombwa byabo nyuma babapakira mu ikamyo babajyana kuri Sitasiyo ya Police ya Kisoro. Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko bamwe mu bafashwe basanze ari abakongomani ndetse bo bahise barekurwa.

Aya makuru kandi avuga ko nyuma abanyarwanda 10 barimo abagore n’abana babo bahise boherezwa ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Cyanika. Uganda isanzwe ishyira abanyarwanda iba yafashe ku mupaka w’u Rwanda ariko ikabikora mu buryo budakurikije amategeko cyane ko hari abo iba yakoreye iyica rubozo.

Nyuma yo gufata aba banyarwanda ntabwo Uganda yigeze ibimenyesha leta y’ u Rwanda ngo igaragaze impamvu inzego z’umutekano zafashe aba banyarwanda.

Ibi biri kuba mu gihe u Rwanda na Uganda basanzwe bahuriye mu muryango wa EAC aho abaturage bibihugu bitandatu bigize uyu muryango baba bagomba kujya muri ibyo bihugu bagahaha, bagatembera yewe bakanasurana.

Inama yabereye i Luanda muri Angola ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019 yasojwe abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bumvikanye kongera kunoza umubano w’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’abaturage n’inyungu z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’inyungu z’ibindi bihugu byo mu karere muri rusange.

Ibitekerezo

  • ubuse abanabo. tubaririre. cyangwa ntibumva, ikinyarwanda.bumva ikugande gusa !!aho ubuyobozi bwabsbwiriye ntibumva aliko uwanze kumva ntiyanga no kubona !aliko u Rwanda nurwambere kweri icyo waba cyose umurundi umunyecongo umutanzania icyo wabacyose ururimi, wavuga.ntawe ukwitaho nta mu Polisi ntamusirikare ukubaza ibyangombwa ese ahandi bafite kibazo ki !!akenshi nubugome nubusambo uretse mumuhanda si ndabona umupolisi uretse mumuhanda ubaza ibyangombwa naho abanyamahanga nibo boroherezwa kurusha abene gihugu nta contrôle nta speed gvnor nibindi ahandi ahubwo bareba izo mu Rwanda bajye babaza abaza aha uko bigenda kandi bose baza hano si ukwirata *

    ubuse abanabo. tubaririre. cyangwa ntibumva, ikinyarwanda.bumva ikugande gusa !!aho ubuyobozi bwabsbwiriye ntibumva aliko uwanze kumva ntiyanga no kubona !aliko u Rwanda nurwambere kweri icyo waba cyose umurundi umunyecongo umutanzania icyo wabacyose ururimi, wavuga.ntawe ukwitaho nta mu Polisi ntamusirikare ukubaza ibyangombwa ese ahandi bafite kibazo ki !!akenshi nubugome nubusambo uretse mumuhanda si ndabona umupolisi uretse mumuhanda ubaza ibyangombwa naho abanyamahanga nibo boroherezwa kurusha abene gihugu nta contrôle nta speed gvnor nibindi ahandi ahubwo bareba izo mu Rwanda bajye babaza abaza aha uko bigenda kandi bose baza hano si ukwirata *

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa