skol
fortebet

Abaperezida batandukanye bakomeje koherereza ubutumwa bw’ishimwe Felix Tshisekedi watorewe kuyobora RDC

Yanditswe: Monday 21, Jan 2019

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika bakomeje kubwira Felix Tshisekedi watsinze amatora yo kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ko bishimiye intsinzi ye ndetse bamwifurije akazi keza.

Sponsored Ad

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya,John Magufuli na Cyril Ramaphosa ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Felix Tshisekedi uherutse gutorerwa kuyobora RDC yari imaze imyaka isaga 18 iyoborwa na Joseph Kabila.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo urukiko rukuru rwa Kongo rushinzwe kurengera itegekonshinga rwemeje ko Tshisekedi ariwe watsinze amatora ndetse rwamagana ibirego bya Martin Fayulu wavuze ko yibwe na CENI ndetse n’ibihugu bitandukanye bitishimiye ko Tshisekedi yatsinze amatora.

Ramaphosa yasabye amashyaka yose muri RDC kwakira neza ibyavuye mu matora bakareka kwijandika mu myigaragambyo ndetse n’imvururu ahubwo bakayoboka amahoro n’ubwuzuzanye.

Afrika yunze ubumwe yifuzaga kohereza itsinda ry’abantu muri Kongo mu rwego rwo kuyigira inama yo kureka gutangaza ibyavuye mu matora yasubitse urugendo mu gihe SADC yo yasabye abakongomani kwemera ibyavuye mu matora bagashyigikira Felix Tshisekedi.

Martin Fayulu yavuze ko abizi neza ko ariwe watorewe kuyobora RDC ahubwo agaterwa coup d’Etat na CENI ndetse na Kabila,ndetse yasabye abayoboke be kwigaragambya.


Ibitekerezo

  • African Union ntayibaho.C’est une coquille vide.AU is an empty eggshell.Ubundi se niki AU yakoze kigaragara kuva yabaho?Iriya nzu ikoreramo,yayubakiwe na China!!! Wa mugani dukeneye ubwami bw’Imana.Nibwo bwonyine buzakemura ibibazo isi yikoreye.Yaba AU,yaba UN,zombi ntacyo zimaze.Reports nyinshi zerekana ko FAYULU yatsinze amatora.Ariko kubera ko Kabila afite imbunda,EC na Constitutional Court,ntawamuvuga.Mwibuke ko Parliament na Senate bizayoborwa n’abantu ba Kabila gusa kubera kwiba amatora.Uriya Kisekedi nta jambo azagira.Nawe agiye kwicara asahure igihugu gusa nkuko Kabila yabigenje.DRC izaba nzima umunsi Imana izakuraho abayobozi b’isi,noneho Yesu akaba ariwe uyobora isi yose izaba igihugu kimwe,gituwe n’abantu bumvira Imana gusa nkuko bible ibivuga ahantu henshi.It is a matter of time.Imana ifite Calendar yayo.Niyo mpamvu muli matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka ubwami bw’Imana”,aho kwizera ubutegetsi bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa